Abasirikare ba RDC na Wazalendo basanzwe bifatanya mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, gusa umubano w’impande zombi wajemo igitotsi nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Sake.
Byatangiye Wazalendo bagerageza gusubiza ku rugamba abasirikare ba RDC bahungiraga M23 mu ntara ya Tanganyika, abandi babasaba kubasigira intwaro kugira ngo bazifashishe barwana na M23.
Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri Uvira, Dr Mpanzu Nimi, yatangaje ko abapfiriye muri iyi mirwano barenga 20, mu gihe abakomeretse ari 60, gusa ntiyatandukanyije abasivili n’abasirikare.
Dr Nimi yagize ati “Mu mavuriro yose, twabaruye inkomere zirenga 60 n’abarenga 20 bishwe n’amasasu. Hari abo twakira mu bigo nderabuzima, tukabohereza mu bitaro bikuru bya Uvira.”
Umuryango Croix Rouge utabara imbabare wasobanuye ko muri Uvira yose, wakusanyije imirambo y’abantu 27 bapfiriye muri iyi mirwano, mu gihe abasirikare ba RDC na Wazalendo bakigaragara muri iyi teritwari.
Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, abasirikare ba RDC na Wazalendo bongeye kurwanira mu gace ka Sange, buri ruhande rushaka kugenzura ikigo cyahozemo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Umwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangarije ikinyamakuru Actualité ati “Intandaro y’imirwano ya Wazalendo na FARDC ni uko bashakaga gusubira mu kigo cya MONUSCO ubu kigenzurwa na Wazalendo.”
Yakomeje ati “Wazalendo bangiye FARDC kugenzura ikigo cyahoze ari icya MONUSCO mu gace ka Mugenyi 2 mu mujyi wa Sange. Ibyo Wazalendo ntibishaka.”
Imirwano yabereye muri Sange yapfiriyemo abasirikare barindwi ba RDC ndetse n’umurwanyi umwe wa Wazalendo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!