Byasobanuwe n’Umuyobozi ushinzwe imyitozo mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi, Lt Col Hitayezu Jean Bosco, nyuma y’aho abasirikare 438 batojwe n’u Rwanda barangije amahugurwa y’ibanze.
Yagize ati “Abasirikare bose twigishije baba hamwe. Babakoreye icyo bita ‘Bataillon d’Intervention Rapide’. Navuga ko batabara aho rukomeye. Baba hamwe, bakorera hamwe. Ibyo biradushimisha kuba abantu twigisha ari bo babona ko aho babona byakomeye ari bo bakoherezayo.”
Abasirikare bahawe aya mahugurwa bagaragaje ko biyemeje kujya mu gisirikare ku bushake kugira ngo batange umusanzu mu kurinda umutekano w’igihugu cyabo gitere imbere, bashimangira ko bahawe ubumenyi buzabafasha gukora akazi kabo neza.
Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, Wassialo Nzeti, yagize ati “Nahisemo kujya mu gisirikare kuko kuva mu myaka ishize mu gihugu cyacu hari umutekano muke. Rero urubyiruko rwari rukenewe kugira ngo ruteze imbere igihugu. Iyo hari umutekano, igihugu gitera imbere. Iyi myitozo yaramfashije kuko ibyo byatwigishije ntekereza ko bitabaga mu gisirikare cyacu.”
Kubera umubano mwiza abo muri Centrafrique bafitanye n’Ingabo z’u Rwanda n’urukundo bafitiye u Rwanda, Wassialo yagaragaje ko yatangiye kwiga Ikinyarwanda, ubu akaba azi kubara muri uru rurimi kuva kuri rimwe kugeza ku icumi.
Mugenzi we, Wanda Choisi yagize ati “Impamvu nahisemo igisirikare ni ukubera umutekano, kuva nkiri umwana zari inzozi. Nagize amahirwe yo kujya mu gisirikare, sinatekereza kabiri, nahise mfata ayo mahirwe. Ku gihugu cyacu, icyo nshyize imbere ni umutekano, nifuza ko buri wese agira umutekano.”
Lt Col Hitayezu yasobanuye ko amasomo y’ibanze abasirikare ba Centrafrique bize arimo: gutahura umwanzi, kwirinda mu gihe cy’intambara, guhangana n’abanzi bageze mu gihugu no gukoresha ikarita bakiyobora mu gihe bashakisha umwanzi n’igihe basubira mu birindiro byabo.
Yasobanuye ko iyo abasirikare ba Centrafrique barangije amasomo, bakorana akazi n’ab’u Rwanda, agaragaza ko imikoranire yoroha kuko uburyo bakoramo akazi bujya gusa.
Ati “Iyo barangije kwiga dukorana na bo akazi. Iyo rero ukorana n’umuntu wigishije, biroroha kuko uburyo mukoramo akazi buba bujya gusa nubwo baba bataragera ku rwego nk’urwo tugezeho ariko mu by’ukuri dufatanya na bo akazi, haba ku burinzi, haba hari ikibazo kibaye bikaba ngombwa ko dufatanya na bo, turafatanya. Mu by’ukuri mbona bagerageza gushyira mu bikorwa ibyo twabigishije.”
Lt Col Hitayezu yasobanuye ko abasirikare ba Centrafrique batozwa n’ingabo z’u Rwanda bafite imyitwarire myiza, kandi ko bashoboye kugarura ituze mu bice bitandukanye birimo ahitwa ‘Kilometre Cinq’ ndetse no kuri ‘Combattant’ hafi y’ikibuga cy’indege, agaragaza ko banitabazwa mu cyaro ahakiri umwanzi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!