Igisirikare cya RDC cyari giherutse gufunga abasirikare 282 bahunze urugamba bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bagakora ibyaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gusahura. Aba baburanira mu rukiko rukuru rwa Bukavu.
Aba basirikare bandi 90 bo batangiye kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare rwa Uvira, aho bashinjwa ibyaha birimo kwambura abantu bakoresheje ibikangisho.
Umushinjacyaha Lt Col Lwamba Songe yasobanuye ko aba basirikare bose bafashwe ubwo bageragezaga guhunga, bamwe muri bo bari bamaze kugera mu bwato mu ntara ya Tanganyika, kandi ko bagerageje kurasana na bagenzi babo bashakaga kubafata.
Lt Col Lwamba kandi yabwiye urukiko ko aba basirikare bafatanywe imbunda 59 zo mu bwoko bwa AK-47 zirimo izitarimo amasasu.
Abasirikare ba RDC bakorera muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje guhunga mu gihe batsindwa n’abarwanyi ba M23. Ubu M23 iri kugenzura ibice byinshi byo muri iyi ntara birimo santere ya Kalehe, Ihusi, Lumbishi, Minova na Nyabibwe.
Uyu mutwe witwaje intwaro wasabye Leta ya RDC guhagarika ubwicanyi n’isahurwa ry’imitungo biri gukorerwa abatuye mu mujyi wa Bukavu. Wayiteguje ko nitabikora bwangu, uyu mujyi na wo uzafatwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!