00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare 212 ba RDC bahunze M23 bakatiwe igihano cy’urupfu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 February 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye abasirikare ba FARDC 212 igihano cy’urupfu, rubaca n’ihazabu y’amadolari ibihumbi 200, bazira guhunga urugamba.

Aba basirikare bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma yo guhunga urugamba bari bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ibyaha ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC cyari kibakurikiranyeho birimo guhunga umwanzi, kwica, kugerageza kwica no gufata ku ngufu.

Hari abasirikare 72 bagizwe abere nyuma y’aho bigaragaye ko nta kimenyetso kibahamya icyaha na kimwe mu byo bari bakurikiranyweho.

Hari abandi basirikare 90 bari kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare rwa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Na bo bakurikiranyweho ibyaha birimo guhunga umwanzi.

Uko abarwanyi ba M23 bafata ibice muri Kivu y'Amajyepfo ni ko abasirikare benshi ba RDC bahunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .