Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi bikaba biteganyijwe ko kizasozwa ku 16 Kamena 2022.
Iyi myitozo igamije gufasha ingabo z’ibihugu bya EAC, polisi na zimwe mu nzego za gisivile kwitegura kuba zafatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano.
Mu izina ry’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, Gen. Maj. Wilson Gumisiriza, yasabye abasirikare bitabiriye iyi myitozo kudatezuka ku ndangagaciro za RDF zo gukunda igihugu, kwihesha agaciro, ubutwari n’ubunyangamugayo ndetse no kuzakomeza imyitwarire myiza mu gihe cy’myitozo.
Ingabo, abapolisi n’abasivile bo mu bihugu bitandatu bihuriye mu muryango EAC ni bo bayitabiriye. Ibyo bihugu ni u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!