Aya mahugurwa yaberaga mu kigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera. Yabaye ku bufatanye bw’u Rwanda na Qatar.
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza aya mahugurwa, yashimye imyitwarire myiza yaranze aba basirikare, abibutsa ko ubumenyi bakuyemo bazabwifashisha mu kazi kabo.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo mbashimire kuba mwageze kuri iki gikorwa kandi nta gushidikanya ko mugiye gukora neza akazi kanyu, mukuzuza inshingano. Ndanashimira ingabo za Qatar ku bwo gusangira ubumenyi na RDF mu myaka ine, twese twungukiye muri ubu bufatanye aho abarenga 400 bahuguriwe muri Qatar no mu Rwanda.”
Capt Abdulla Al-Marri wari uyoboye aya mahugurwa yashimye uruhare rwa RDF mu guteza imbere ubufatanye bwa Qatar n’u Rwanda, binyuze mu bikorwa birimo amahugurwa.
Yagize ati “Aya mahugurwa yabaye hashingiwe ku bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi. Ubu bumenyi buzafasha Military Police ya RDF gukora akazi kayo neza mu rwego rurimo kurinda abakomeye, kurwanya iterabwoba no gukumira imyigaragambyo.”
Kuri uyu wa 13 Kanama 2024, abapolisi b’u Rwanda 50 na bo basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro yabaye ku bufatanye n’urwego rwa Qatar rushinzwe umutekano, Lekhwiya, yaberaga mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba cya Mayange mu Bugesera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!