Aba bose bandikiwe mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 25 Nzeri na tariki ya 5 Ukuboza 2020 ubwo ingendo zari zibujijwe guhera hagati ya saa Mbiri z’ijoro kugera saa Kumi za mu gitondo.
Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko muri aba 209 harimo 143 bari batwaye imodoka, 66 bari batwaye za Moto, bamwe bari abashoferi mu gihe harimo na ba nyiri ibinyabiziga.
Aba bose icyo bahuriyeho ni uko basuzuguye amabwiriza barenza amasaha yashyizweho na Leta yo kuba ingendo zahagaze.
Polisi ivuga ko uretse abafatiwe mu masaha atemewe gukorwamo ingendo, harimo n’abanze guhagarara ubwo abapolisi babaga babahagaritse.
Abandi banze kujya muri za stade cyangwa kujyana ibinyabiziga aho babaga babwiwe kubijyana.
Polisi yagize iti “Turasaba buri muntu wibona ku rutonde rwatangajwe ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda kwizana ku bushake kuko utazaza hazubahirizwa amategeko.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu kizatangira guhera tariki ya 18 Mutarama uyu mwaka kugira ngo ibyo binyabiziga bifatwe mu gihe abari babitwaye cyangwa ba nyirabyo bazaba batitabye Polisi nk’uko babisabwa.
Polisi y’u Rwanda igira inama abantu bose kujya bubahiriza amasaha yashyizweho yo kuba buri muntu yageze aho ataha, ibibutsa ko gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi bibakururira guhabwa ibihano kandi bikomeye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!