Izi nkuru zatangiye gusohoka mu cyumweru gishize zishinja Leta y’u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuniga ubwisanzure bw’abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ubu bukangurambaga, isobanura ko icyo aba banyamakuru bibumbiye mu ihuriro ‘Forbidden Stories’ bafite umugambi wo kudobya amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024 no guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, yongeraho ko intego yabo itazagerwaho.
Prof Vincent Duclert, Hélène Dumas, Patrick de Saint-Exupéry, Mehdi Ba, Joëlle Alazard, Prof Philippe Denis, Chantal Morelle, Marcel Kabanda n’abandi bashakashatsi, abanditsi b’ibitabo n’abanyamakuru mpuzamahanga, bamaze igihe kirekire bakurikiranira hafi amateka y’u Rwanda, batangarije mu nyandiko ndende banyujije muri Le Point na Jeune Afrique, bagaragaje ko abanyamakuru ba ’rwanda Classiffied’ bihutiye gutangaza izi nkuru batarabona ibimenyetso bifatika, ibintu bise ’ubunebwe’ n’irunduka ry’itangazamakuru rikora inkuru zicukumbuye.
Ibi babishingiye ku kuba muri izi nkuru, aba banyamakuru baratangaje ko amakuru batangaje ashingiye ku byo babwiwe n’abantu basanzwe bazwiho kwijundika u Rwanda, ntibashobore kuyigenzurira ubwabo.
Urugero ni ku rupfu rwa Ntwali John Williams; umunyamakuru Polisi yemeje ko yagonzwe n’imodoka muri Mutarama 2023.
Bagize bati “Ntabwo kunenga Leta y’u Rwanda n’umuyobozi warwo ari ikizira. Ariko ibirego bikwiye gushakirwa amakuru ahagije, kandi bikaba bifatika, bitandukanye n’ibyakozwe na Forbidden Stories. Byari kuba byiza iyo basubika gutangaza inkuru, bagategereza ibimenyetso bifatika cyangwa bakabireka burundu mu gihe bari kuba babuze amasoko y’inkuru.”
Bavuga ko ibyatangajwe n’aba banyamakuru nta kidasanzwe bazanye kuko ibyo batangaje ari ibintu bisanzwe bivugwa hanze aha, ariko bidafitiwe ibimenyetso. Icyo bari bitezweho ni ukuzana koko ibimenyetso ariko sibyo bakoze.
Banenga byinshi birimo kuba barifashishije abatangabuhamya basanzwe bafite aho bahuriye n’amateka mabi yaranze u Rwanda, abasanzwe barebana ay’ingwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abazwiho kurwanya FPR bayiziza kuba ari yo yahagaritse Jenoside, n’abandi benshi basize bakoze ibyaha mu Rwanda, bakibaza ukuntu aba bose baciye mu rihumye biriya bitangazamakuru byose bisanzwe bikomeye kandi byubashywe.
Aba bashakashatsi n’abanditsi, basobanuye ko kubura ubumenyi ku ngingo runaka nk’uko byagenze ku banyamakuru bakomeje guharabika u Rwanda bituma umunyamakuru yibwira ko amakuru yahawe yizewe kandi ko umuntu wayamuhaye ari we ufite aya nyayo, kandi atari ko biri.
Bati "Byari kuba byiza kudatangaza izi nyandiko bagategereza ibimenyetso simusiga cyangwa se byaba byiza bakabireka burundu nib anta makuru yizewe bafite. Kubera kutumva neza ingingo bavugaho, byatumye bahimba ibirego bidafite ishingiro, bagendera ku batangabuhamya bitwa ko ari ab’impamo. None se ni gute mu nkuru nk’izi wirengagiza imyaka Abatutsi bamaze bibasirwa bitwa abanzi b’igihugu? Ni gute wakwibagirwa uburyo bishwe baba abana, abagabo n’abagore bazira ingengabitekerezo yari yarabibwe?”
Batangaje ko inkuru z’aba banyamakuru zibutsa ibihe u Rwanda rwanyuzemo hagati ya 2004 na 2014, ubwo amahanga yageragezaga kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashingiwe ku iperereza ryayobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière wo mu Bufaransa, bikaza kugaragara ko ibyari bikubiyemo nta kuri kurimo.
Bibaza kandi uburyo inkuru nk’izi zakorwa, abazikoze bakananirwa na gato kwerekana ko nibura hari ibyakozwe na FPR Inkotanyi mu myaka 30 ishize nko gucyura impunzi zari zarajyanwe n’abajenosideri muri Congo mu nkambi zabagamo inzara na Cholera, ikubaka inzego z’ubutabera zari zarasenywe mu gihe cya Jenoside, ikanashyiraho gahunda y’ubwiyunge hagati y’abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare."
Aba bashakashatsi n’abanditsi basabye aba banyamakuru kwihugura, bagashakira amakuru y’impamo ku Rwanda mu bushakashatsi buhuriweho bwakozwe abanyamateka n’inzobere z’Abanyarwanda, Abafaransa, Ababiligi n’Abongereza mu 2021.
Inyandiko y’aba bashakashatsi yose wayisoma aha




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!