Uru rubyiruko rwahanuwe rwari rwitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wizihizwaga ku nshuro ya 22 mu Rwanda, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Twige, tunoze Ikinyarwanda, ururimi rudubuza.”
Ni igikorwa cyabaye ku wa 21 Gashyantare 2025 kibera mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, muri TTC de La Salle Byumba.
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko urubyiruko rudakwiriye guha urwaho abashaka kubacamo ibice n’ibindi bishingiye ku macakubiri, agaragaza ko bakwiriye kunga ubumwe, na cyane ko bose ari Abanyarwanda kandi bakaba bahuzwa n’Ikinyarwanda.
Ati “Nihaza n’abashaka kubashyiramo amacakubiri mubiyame.”
Ibijyanye no kwirinda amacakubiri kandi byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wavuze ko intara ayoboye yagiye ibamo ibibazo byo kwironda, yibutsa abantu ko ibyo bidakwiriye kuko ikintu cya mbere gihuza Abanyarwanda ari uko bavuga ururimi rumwe.
Ati “Iyi ntara yagiye ibamo kwironda biturutse ku bikorwa bimwe birimo gushinga ibimina biheza, kwironda mu madini, n’ingebitekerezo [...] uyu munsi dukwiriye kongera guha agaciro ururimi rwacu kuko arirwo ruduhuza. Tukarenga ibyo byose.”
Aba bayobozi kandi bahwituye urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda nkana rwumva ko kuba umusirimu ari ukuvuga Ikinyarwanda bakigoretse cyangwa bakavanga indimi, bagaragaza ko icyo ari kimwe mu byatuma gikendera mu gihe byaba bikomeje.
Minisitiri Dr. Bizimana ati “Urubyiruko rwumva ko kuvuga indimi z’amahanga ari ubusirimu, ariko si ko bimeze. Kwiga neza Ikinyarwanda ni ngombwa, bitabaye gutyo ururimi rurazima. Tuvuga ururimi rumwe mu Rwanda [...]. Kurusigasira ni ngombwa ndetse no kuruvuga neza. Ururimi ni kimwe mu biranga umuco.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko mu Karere ka Gicumbi kizihirijwemo uyu munsi hari imirenge itandukanye ikora ku mipaka y’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ariko bikaba bitabuza abahatuye kuvuga no gusigasira Ikinyarwanda.
Ati “Mu Karere ka Gicumbi dufite imirenge iri ku mipaka, ivuga ururimi rwambukiranya imipaka. Ni ngombwa ko uyu munsi udufasha guteza imbere ururimi rwacu, tukarwitaho. Turukenera muri byinshi. Abanyeshuri ba hano ndabashishikariza kwiga Ikinyarwanda.”
Mu mwaka ushize kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, byabaye ku wa 28 Gashyantare 2024, bibera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
















Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!