00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bakoze ibizamini bya ‘automatique’ ku munsi wa mbere hatsinze 30%

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 September 2024 saa 05:39
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu bakandida 28 biyandikishirije gukora ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ ku munsi wa mbere, 27 ari bo babashije kubikora, aho umunani muri bo, ni ukuvuga 30% ari bo babashije gutsinda.

Iyi mibare igaragaza ko abatsinzwe [19] ari bo benshi ugereranyije n’abatsinze.

Umuyobozi ushinzwe ibizamini mu ishami rya Polisi y’u Rwanda, rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, CSP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko abakandida bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga batagomba kwirara kandi bagomba kunyura mu ishuri nk’abandi kuko ibizamini byose ari bimwe.

Yabigarutseho tariki ya 9 Nzeri 2024 ubwo hatangizwaga ibi bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ kuri site ya Busanza mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga, site ya Nyarugenge, iya Gahanga n’iya Musanze.

CSP Hitayezu yavuze ko nta nyoroshyo izashyirwa muri ibi bizamini ahubwo ko bigomba gukorwa uko byateguwe, bityo abakandida bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga badakwiye kujenjeka.

Yagize ati “Kugira ngo uze mu kizamini ni uko ugomba kuba wabanje kwiga nk’andi masomo yose, uba ugomba kunyura mu ishuri ukiga. Uyu munsi dufite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, iyo bigisha bigisha n’uko ikizamini gikoreshwa.”

Kubera ubushobozi buhari, ibi bizamini byatangiranye n’icyiciro cya ‘B AT’ cyangwa se ‘B Automatic Transmission’, mu gihe ibindi byiciro bizagenda bitekerezwaho uko ubushobozi buzarushaho kugenda buboneka.

Ku bakorera uruhushya rwo mu cyiciro cya ‘B’, bakora ibizamini bine ndetse bizakomeza kuba bityo no ku cyiciro cya ‘B AT’ birimo guca mu makona usubira inyuma, guparika, guhagarara no guhaguruka ahahanamye ‘démarrage’ ndetse no kuzenguruka mu muhanda ‘circulation’.

Mu kizamini cya ‘démarrage’, umukandida azajya akoresha feri gusa kuko iyo imodoka ya automatique igeze ahazamuka ihita yishyiriramo ‘vitesse’.

Ni mu gihe ku kizamini cya ‘circulation’, umukandida azajya yibanda gusa ku kubahiriza amategeko y’umuhanda n’andi mabwiriza ahabwa, bitandukanye n’abakoresha imodoka za ‘manuel’ baba basabwa no guhinduranya ‘vitesse’.

CSP Hitayezu yagize ati “Ibyo byose abakandida baba barabyigishijwe mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga.”

Ubwo ibi bizamini byatangizwaga, nka IGIHE twari twasuye site ya Busanza mu rwego rwo kureba uko bitangizwa no kureba itandukaniro rishobora kuba ririmo ugereranyije n’ibizamini bisanzwe.

Icyagaragaye ni uko nta mpinduka nyinshi kuko amakosa abarwa kimwe, amanota agatangwa kimwe. Hari abagiye batsindirwa ku bizamini bikorera imbere muri iyi site bitewe no gukandagira imirongo, kudakoresha igihe neza, kutanyura mu nzira zabugenewe n’ibindi.

Hari n’abandi batsindirwaga ku kizamini cya ‘circulation’ bitewe no kutubahiriza amategeko y’umuhanda cyangwa andi amabwiriza bahabwa.

Umuntu uzahabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya ‘automatique’ mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ gusa byo mu rwego afitiye uruhushya mu gihe uhawe urwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya ‘manuel’, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ n’ibya ‘manuel’ ariko byo mu rwego afitiye uruhushya gusa.

Aha basobanurirwaga uko ikizamini cyo guhagarara no guhagurukira ahahanamye gikorwa ku modoka za automatique
Abakandida basabwe kutajenjeka kuko iki kizamini ari kimwe n'ibyari bisanzwe
Iki kibuga ni cyo gikorerwamo ibizamini bitatu, kuko circulation ibera mu muhanda usanzwe
Iyo ibizamini bikorwa bigenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .