Abasaga miliyoni 470 ku Isi ni abashomeri n’abakora ibiraka

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko abantu barenga miliyoni 470 ku Isi ari abadafite akazi cyangwa abakora ibitajyanye n’ubumenyi bwabo bituma bahembwa amafaranga make.

Iyi raporo yakusanyijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo yerekana ko ibura ry’imirimo itanga ibikenewe n’umukozi bitera imibereho mibi mu muryango ndetse iburira ko bishobora kuba bibi kurushaho.

Igipimo cy’ubushomeri cyagumye ku kigero kimwe mu myaka ya za 2010 nk’uko iyi raporo ibigaragaza, ariko byitezwe ko kiziyongeraho miliyoni 2,5 mu 2020, abantu bakava kuri miliyoni 188 bakagera kuri miliyoni 190.5.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), Guy Ryder, avuga ko iki kibazo gikomeye ku buryo cyakemurwa no kubona imirimo.

Ati “Kuri miliyoni z’abantu bakora, bimaze kuba nk’aho bikomeye, ntekereza ko kubaka ubuzima bwiza biva mu gukora. Ntabwo turi kugana aho twifuza, biri kuba bibi kurusha uko twabitekerezaga.’’

Icyegeranyo gikorwa buri mwaka ntikigaruka gusa ku badafite akazi muri rusange, ahubwo no ku bakora ibidahuye n’ubumenyi bwabo cyangwa bike ku byo bagakoze, bigatuma bahembwa amafaranga make.

Abantu bagera kuri miliyoni 285 mu bice bitandukanye by’Isi bigaragazwa ko bakora ibidahuye n’ubumenyi bwabo, bisobanura ko bakora bike kurusha uko babyifuza, bacika intege zo gushaka akazi ndetse bamwe bakabura akazi ku isoko ry’umurimo.

Icyegeranyo kigaragaza ko umubare wa miliyoni 470 z’abantu ungana na 13% by’abafite akazi muri rusange.

Iyi raporo icyo ishingiyeho ahanini ni ukureba isano iri hagati y’imvururu mu baturage badakora ndetse n’abakora ibihabanye n’ubumenyi bwabo bagahembwa make.

Guy Ryder agaruka ku myigaragambo irangwa muri Lebanon na Chili, yavuze ko ‘’Imiterere y’isoko ry’umurimo igira uruhare mu guteza ibibazo mu miryango itandukanye.’’

Umuryango mpuzamahanga w’umurimo watangaje ko umubare w’abateza imyigaragambo muri rusange wazamutse cyane mu duce turindwi muri 11 ikunze kugaragaramo hagati ya 2009 na 2019.

Kuba abagera kuri miliyoni 267 z’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 badafite akazi, batiga ndetse nta mahugurwa bahabwa, ni kimwe mu bitera iyi myigaragambo.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza umubare w’abagore mu kwitabira umurimo uri ku kigero cya 47%, ni ukuvuga hasi ya 27% ugereranyije n’abagabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza