00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 600 bahuguriwe kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi mu cyaro

Yanditswe na Innocent Dushimimana
Kuya 8 June 2024 saa 09:32
Yasuwe :

Ikigo Ayateke Star Company Ltd gikwirakwiza amazi meza ndetse kikanacunga ibikorwaremezo by’amazi mu bice by’icyaro cyahaye impamyabushobozi abagera kuri 652 bahawe amahugurwa ajyanye no ku bungabunga ibikorwaremezo by’amazi cyane cyane mu bice by’icyaro, mu gikorwa cyabereye i Kigali tariki ya 7 Kamena 2024.

Ni amahugurwa yamaze imyaka ibiri yabereye mu Karere ka Muhanga, yahuguriwemo abantu bo mu turere dutandukanye two muri buri Ntara y’u Rwanda mu byiciro bigiye bitandukanye.

Aya mahugurwa yasize aba basanzwe bakora ibijyanye n’amazi mu byiciro bitandukanye bafite ubushobozi bwo kuba bakora neza ibyo batari basanzwe bazi nko ku gusana amazi igihe yangiritse, guteranya amatiyo hifashishijwe moteri cyangwa kuyakura mu mibande, uburyo bwo kwishyuza ayakoreshejwe n’ibindi bitandukanye.

Ayateke yayateguye ku bufatanye na GIZ, yatangaje ko aya mahugurwa agiye kugira icyo ahindura kuko abayahawe bataguma gukora muri iki kigo gusa ahubwo bajya no gukora mu bindi bitandukanye.

Umuyobozi w’iki kigo, Eng Sebikwekwe Cyprien yabigarutseho ati “Ayateke Star Company itanga serivisi zitandukanye mu bice by’icyaro. Nk’uko dusanzwe dutanga serivisi ahantu hatandukanye, twari dufite ikibazo cy’abakozi, ubundi tugira ba kanyamigezi cyangwa abasana imiyoboro y’amazi, tukagira abantu bazamura amazi hakoreshejwe amapompe, tukagira n’abantu bashinzwe gukurikirana abakiriya babishyuza.”

Yakomeje avuga ko basanze bafite ikibazo cy’abakozi bafite ubushobozi buke, babona amakuru y’uko hari imishinga iterwa inkunga na GIZ, bayereka icyo gitekerezo ndetse ko bakeneye amahugurwa.

Yongeyeho ati "Ni ko badufashije dukora umushinga watwaye arenga ibihumbi 400€ ariko uruhare rwacu rwari 50%, tubasha guhugura abantu batandukanye. Muri abo twahuguye harimo abakozi b’ikigo cyacu, ab’ibindi bigo ndetse n’abana bakirangiza amashuri.”

Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ) gifasha Ayateke, gisanzwe gitanga ubufasha ku bigo bitandukanye, cyo cyemeje ko cyageze ku ntego zacyo.

Norbert Habinshuti ugihagarariye yagize ati ”Dufatanyije na Ayateke twageze ku ntego zayo, umubare w’abantu twagomabaga guhugura wararenze, igipimo cy’abagore twashakaga ko kiba 30% cyageze kuri 43%, urubyiruko narwo rwabaye rwinshi hafi 50%. Ibyo rero biduha neza y’uko intego zagezweho.”

Umwe mu bahuguwe, Mukeshimana Providance yashimangiye neza ko afite urwego yavuyeho n’aho yageze.

Ati “Hari itandukaniro na mbere, nk’urugero aho nkorera hari umukozi washoboraga kwishyuza amazi atarakoreshejwe. Ugasanga hari uburyo abakiliya bamwe na bamwe bagenda bakora amafuti muri mubazi, nagiye mbona ahantu henshi uwo nguwo atabimenye.”

Ayateke Star yatanze impamyabushobozi ikanashyira abakozi bashya ku isoko ry’umurimo, isanzwe ifite imikoranire na GIZ mu gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro. Ibigo byombi yatangiye imikoranire mu 2011 naho aya mahugurwa yari amaze igihe kingana n’imyaka ibiri akorwa mu byiciro bigiye bitandukanye.

Abahuguwe bavuze ko hari ubumenyi bungutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .