Aba barwanyi bakomoka mu Karere ka Rubavu bambutse ikibaya gihuza u Rwanda na RDC baturutse mu birindiro byabo bya Kibati muri teritwari ya Nyiragongo, bakomereza mu mudugudu wa Kigezi, akagari ka Kageshi, umurenge wa Busasamana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangarije IGIHE ko aba barwanyi bari mu maboko y’inzego za Leta y’u Rwanda, aho ziri kubaganiriza kugira ngo basobanukirwe iterambere igihugu cyababyaye kigezeho.
Ati “Tuba tubafite nk’abayobozi kugira ngo tubanze tubaganirize, tubamenyereze, tubahe amakuru y’igihugu cyabo bagarutsemo mbere y’uko tubarekura ngo bajye mu baturage kuko ni abantu baba baje, bamaze igihe baba mu kindi gihugu, baba mu mirwano. Turacyabafite, turi kumwe na bo.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yagaragaje ko aba barwanyi bafashe icyemezo cyiza cyo gutaha, asobanura ko batigeze bagungabanya umutekano ubwo binjiraga mu Rwanda, yizeza n’abandi bazaza neza ko bazakirwa.
Ubwo ubuyobozi bw’umudugudu bwamenyaga aya makuru, bwo bwayamenyesheje inzego zibukuriye, ni ko guhamagara inzego z’umutekano, zijya kubakira.
Mu byo aba barwanyi binjiranye mu Rwanda harimo imbunda eshatu za AK-47 n’igikoresho cy’itumanaho (icyombo) kimwe.
Aba barwanyi basize bagenzi babo bakomeje kwifatanya n’ingabo za RDC mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, ukomeje gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!