Abarobyi babiri b’Abanyarwanda bafatiwe muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2020 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ibanze zo mu mujyi wa Bukavu zataye muri yombi Abanyarwanda babiri b’abarobyi bari bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko bafatiwe mu gace ka Nyalukemba mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 1 Kamena 2020.

Umuyobozi wa sosiyete sivile ya Ibanda, David Cikuru yavuze ko abo barobyi bambutse umugezi wa Rusizi bifashishije ubwato bw’ibiti, babifashijwemo na bamwe mu bashinzwe umutekano.

Yagize ati “Abo bantu bashyikirijwe inzego z’umutekano zikorera ahitwa Mulamba. Turasaba ko abo bantu babanza gupimwa n’abo baba barahuye nabo, hatagira ikibazo kivuka.”

Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi ikangurira abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitazwi by’umwihariko muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya coronavirus.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase aherutse gutangaza ko bashobora kongera ibihano ku bantu banyura mu nzira zitemewe bambuka imipaka, mu kubaca intege ngo badakomeza kwinjiza icyorezo mu gihugu.

Kuri iki Cyumweru hari abantu batanu babonetse mu Karere ka Rusizi bafite ubwandu bwa Coronavirus barimo abacuruzi, abashoferi n’umumotari umwe. Kuri uyu wa Mbere habonetse abandi barwayi barindwi barimo abafatiwe mu karere ka Rusizi.

Abarobyi babiri b'Abanyarwanda bambutse umugezi wa Rusizi mu buryo butemewe n'amategeko bagana muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .