00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga mu Ishuri Rikuru rya Polisi basuye igicumbi cy’intwari

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 May 2022 saa 08:50
Yasuwe :

Abanyeshuri 50 barimo Abapolisi, Abacungagereza n’Abagenzacyaha bari mu masomo yo kongera ubumenyi mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze bahawe umukoro wo kugera ikirenge mu cy’abababanjirije babaye intwari.

Ni ubutumwa bahawe n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe [CHENO], kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022, ubwo bari basuye Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Abari muri iki cyiciro cy’amasomo ni abo ku rwego rwa ‘Senior Staff’ mu bihugu birimo u Rwanda, Malawi na Sudani y’Epfo.

Bakoze urugendoshuri rugamije kubasobanurira amateka y’intwari no kubibutsa ko bafite umukoro wo guharanira gukora ibikorwa by’ubutwari. Bunamiye Intwari z’u Rwanda ndetse banasobanurirwa amateka yazo n’ibikorwa by’ubutwari bwaziranze.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas yabahaye ikiganiro cyagarutse ku mateka y’ubutwari ku Isi, muri Afurika no mu Rwanda.

Yababwiye ko ubusanzwe nta muntu uvuka ari intwari ahubwo ari ibikorwa byiza akora nk’umuntu bityo bikazamugira intwari.

Ati "Kwemera gutanga ubuzima bwawe, kwitanga nk’igitambo, nta kintu wabinganya, ni yo mpamvu ubutwari ari ntagereranywa. Intwari ubwabyo bisobanuye umuntu ukora ibikorwa byo kwitangira abandi."

Yakomeje agira ati "Nta kintu cyaguhatira kuba intwari, nta kintu cyangwa umuntu wagusunukira ku kuba intwari. Ugomba kuba witeguye gukorera abandi cyangwa kubarokora utanga ubuzima bwawe ku bwabo. Ubutwari bubaho umuntu atabisabwe ahubwo abikora ku bw’ubushake bwe bwo kwitangira abandi."

Rwaka yabibukije ko kandi ubutwari bujyana n’ubumuntu ndetse muri iki gihe ubutwari butagishingira ku bikorwa byo ku rugamba ahubwo n’ubundi buhanga bujyanye n’ikoranabuhanga no guhanga ibishya cyangwa gukora ibikorwa byungura benshi.

Ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda byatangiye kera mu mateka ubwo bageragezaga kwagura u Rwanda bakarwana intambara n’ibihugu bituranyi.

Intwari z’u Rwanda zigabanyije mu byiciro birimo ‘Imanzi’. Kugira ngo ubashe kuba muri iki cyiciro bisaba kuba utakiriho. Muri iki cyiciro hakaba harimo ‘Ingabo itazwi izina’, yatoranyijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye.

Urwego rwa kabiri ni urw’Imena rubarizwamo Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre wabaye umwami w’u Rwanda mu 1931-1959. Yagize umutima ukomeye ntiyatinya guhangana n’Ababiligi bari bamufiteho ububasha bukomeye, aharanira ubwigenge bw’igihugu cyane cyane nyuma y’umwaka wa 1952.

Muri iki cyiciro cy’Intwari z’Imena kandi harimo Michel Rwagasana, Niyitegeka Félicité, Abanyeshuri b’i Nyange. Ni mu gihe Urwego rwa Gatatu ni urw’Ingenzi, aha nta muntu urashyirwamo.

Ubuyobozi bwa CHENO buvuga ko bukora ubushakashatsi buri mwaka ku bandi bantu bashyirwa muri ibi byiciro by’intwari hakurikijwe ibikorwa by’ubutwari bakoze nyuma y’ubusesenguzi bw’inzego nkuru z’igihugu.

Abapolisi, Abacungagereza n'Abagenzacyaha bari kuvoma ubumenyi mu Ishuri Rikuru rya Polisi basuye Igicumbi cy'Intwari z'u Rwanda
Bahaye icyubahiro Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wabaye intwari nyuma yo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda n'Abanyarwanda akaza kururwaho
Rwaka yabasobanuriye ibisabwa kugira ngo Umuntu runaka abe yagirwa intwari

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .