OCHA yagize iti “Hagati ya tariki ya 1 n’iya 3 Mutarama 2025, imirwano ikomeye y’igisirikare cya RDC n’umutwe witwaje intwaro utari uwa Leta yabereye muri santere ya Masisi yatumye abagera ku bihumbi 102 bahunga.”
Iri shami rya Loni ryasobanuye ko muri iyi minsi, abantu bane bishwe, abandi 12 barakomereka. Tariki ya 4 Mutarama, M23 yarushije imbaraga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, iryambura iyi santere.
Kuva muri Mutarama kugeza tariki ya 30 Ugushyingo 2024, abantu barenga ibihumbi 600 bari bamaze guhunga imirwano muri teritwari ya Masisi gusa, bitewe n’imirwano imaze igihe kinini ihabera.
Iyi mirwano irenga ku gahenge kemerejwe mu biganiro bya Luanda, kagombaga gutangira kubahirizwa guhera tariki ya 4 Kanama 2024. Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ni ryo rishinzwe ubushotoranyi, cyane iyo rishaka kwisubiza ibice ryambuwe na M23.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!