Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana b’abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.
Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.
Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza.
Perezida w’iyo Kaminuza yo muri Amerika, Lisa Marsh Ryerson, yatangaje ko bishimira kuba bamaze igihe kitari gito bakorana neza na Kepler kandi batanze umusanzu ukomeye.
Yakira abanyeshuri batsinze ibizamini bahabwa nyuma yo kubona impamyabumenyi zisoza amashuri y’imisumbuye, baba abo mu Rwanda n’abo mu Karere. Ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu Kambi ya Kiziba ibamo impunzi z’abanye-Congo.
Mu 2021 yafunguye ishami muri Ethiopia.
Abanyeshuri bayo babanza gutegurwa binyuze mu masomo y’ingenzi atangwa muri gahunda y’ibanze ya Kepler (Kepler Foundation Program), bakabona ubumenyi bw’ibanze nko mu ikoranabuhanga, gukoresha ururimi n’ubundi bumenyi butuma umunyeshuri azabasha guhatana ku isoko ry’umurimo.
Nyuma y’iyo porogaramu ba banyeshuri nibwo binjiraga muri gahunda y’amasomo ya SNHU izwi nka College for America, bagahitamo amasomo biga ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Umwe mu bashinze Kepler, Oliver Sabot, yagaragaje ko urugendo rw’imyaka 20 rutari rworoshye ariko uko iminsi yagiye ishira ibintu byagiye bijya mu buryo.
Umuyobozi Mukuru wa Kepler, Nathalie Munyampenda, yagaragaje ko bishimira ibyo bagezeho mu myaka 20 ishize kandi ko Kepler yatanze umusanzu ukomeye.
Ati “Umusaruro ukomeye ni uw’abantu, tumaze kwigisha abantu barenga ibihumbi 10 mu Rwanda no muri Ethiopia, ndetse uyu mwaka twatangiye no muri Uganda ariko akazi kacu kenshi twagakoze mu Rwanda.”
Yavuze ko batangiye ari ikigo gifasha abana bagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko kuri ubu bishimira ko bari gutanga umusaruro ku gihugu.
Ati “Twatangiye dufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi kandi benshi bamaze kuba abayobozi, bamaze nabo gutanga umusaruro mu gukorera igihugu. Icyo gihe twabafashaga kwiga no kubaho biga muri Kaminuza ariko tugeze muri 2013 duhinduka natwe Kaminuza.”
Yavuze ko bashyize imbaraga mu guharanira kuzamura ireme ry’uburezi ku bana b’u Rwanda no kubafasha kubona impamyabumenyi mpuzamahanga.
Ati “Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri gutanga kandi ikintu gikomeye twakoze ni ukuzamura ireme ry’uburezi no gutanga amahirwe ngo abana b’abanyarwanda bige neza hanyuma bahabwe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza zo muri Amerika.”
Yagaragaje kandi ko imyaka 20 isize Kepler yarinjiye no muri siporo kandi bifuza kuyiha imbaraga cyane.
Ati “Ubu kandi twinjiye no muri siporo nibaza ko twifuza kuzaba icyicaro cy’imikino itandukanye tugafasha abana b’abanyarwanda bafite impano za siporo bakiga.”
Ureste gutanga ubumenyi ku bana b’abanyarwanda kuri ubu Kepler yaguye amarembo mu bihugu birimo Ethiopia na Uganda ndetse ikaba kuri ubu itanga buruse ku bana b’impunzi bari mu Rwanda.
Hagiye kubakwa inyubako zizatwara arenga miliyari 100 Frw
Munyampenda yagaragaje ko mu myaka 10 iri imbere iyi Kaminuza izabasha gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu itanga uburezi bufite ireme no guhindura sosiyete muri rusange.
Ati “Mu myaka 20 twageze kuri byinshi kandi nibwo twarebaga n’ibyo dushaka gukora ariko mu myaka ubu turashaka kwihuta, gufasha abana benshi kurushaho kugfira ngo bige Kaminuza, kuzana abashoramari no kubaha indangagaciro zikwiye ariko tukanakora n’ibindi.”
Yagaragaje ko bateganya kubaka inyubako za Kaminuza nshya zizatwara arenga miliyoni 100$ ukaba ari umushinga uzakorwa mu byiciro kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.
Ati “Turi ku baka Campus izaba yubatswe mu buryo burengera ibidukikije kuko turi muri Green City i Kinyinya, mu myaka 10 turashaka kubaka Kaminuza nini cyane, ifite agaciro ka miliyoni 100 y’amadorali.”
Yashimangiye ko bifuza guteza imbere imikino itandukanye bahereye ku kubakira ubushobozi amakipe ya Kepler ariko bagatanga n’umusanzu mu guteza imbere impano z’Abanyarwanda muri rusange.
Ishimwe ku bafashijwe na Kepler
Bamwe mu bafashijwe na Kepler kuva yatangira gukorera mu Rwanda muri 2004, kuri ubu barimo abayobozi batandukanye nka Charles Habonimana uyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibibuga by’Indege, Vugayabagabo Jackson ukora mu Imbuto Foundation, Uwase Patricie wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuri ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Rwanda Cooperation Initiative (RCI) n’abandi.
Vugayabagabo Jackson yagaragaje ko mu myaka 20 Kepler imaze afitemo amateka y’imyaka 10 kuko yayinyuzemo nk’umunyeshuri ndetse anayikoramo.
Yashimye uko yaherekejwe guhera muri 2006, ashimangira ko bashyize itafari ku cyerekezo cy’ubuzima bwe.
Charles Habonimana wifashishijwe mu nkuru mbarankuru igaruka ku rugendo rw’imyaka 20 Kepler imaze, yagaraje ko yabaye imbarutso y’ubumenyi kandi ko yatanze umusanzu ukomeye kuri we n’abandi batari bake.
Ku rundi ruhande Uwase Patricie yashimangiye ko kunyura muri Kepler byamugize uwo ari we uyu munsi kandi ko uretse ubumenyi yahakuye, hari n’indangagaciro nziza bakuyemo.
Amafoto: Harerimana Ramadhan
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!