Ni Ihuriro rihuje abanyamuryango ba Unity Club barimo abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abahoze muri Guverinoma na ba ambasaderi ndetse n’abagabo cyangwa abagore babo.
Muri iri Huriro biteganyijwe ko hareberwa hamwe ibikorwa byagezweho mu myaka irindwi ishize ndetse no kurebera hamwe ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Biteganyijwe kandi ko hari butorwe bamwe mu bayobozi b’Umuryango mu rwego rwo kuzuza inzego z’ubuyobozi bwayo.
Muri iyi Nteko Rusange kandi biteganyijwe ko hari bugarukwe cyane ku buzima bw’umuryango ndetse haranakirwa abanyamuryango bashya ba Unity Club 19 bayinjiyemo uyu mwaka. Iri Huriro rigiye kubera muri Kigali Convention Center aho rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.”
Ni Ihuriro rije mu gihe u Rwanda rwinjiye muri Gahunda y’Iterambere y’imyaka itanu NST2 bityo nk’Intwararumuri ziri ku ruhembe rwo kwesa imihigo ikubiye muri iyo gahunda, ni umwanya ku bayobozi bazaba bateranye wo gukora ubusesenguzi bugamije kwihutisha no kunoza ibyo bakora, batekereza kandi bamurikira u Rwanda n’Abanyarwanda.
Biteganyijwe muri iri Huriro Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu iri butangarizemo ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Hateganyijwe kandi Ihuriro ryaguye rihuza abanyamuryango ba Unity Club n’abandi batumirwa barimo abayobozi bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’Igihugu kugeza ku buyobozi bw’uturere, Sosiyete sivili, Abikorera, Abahagarariye amadini n’urubyiruko ndetse n’abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu.
Ibikorwa by’Ihuriro rya 17 birasozwa no kumurikira abanyamuryango ba Unity Club n’Abatumirwa imyanzuro ngiro y’Ihuriro Ngarukamwaka rya 17 no gutanga ishimwe ku barinzi b’igihango ku rwego rw’Igihugu.
Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”
Mu gihe uyu muryango washingwaga, Igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye. Birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.
Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.
Mu 1995, mu Rwanda hari ibigo by’imfubyi 353, birimo abana benshi b’imfubyi n’abagiye batatana n’imiryango yabo. Aba bafashijwe kubona imiryango ndetse abakuze batabonye ababakira bashakiwe amacumbi yo kubamo, bariga, banashaka imirimo ibatunga. Uyu muryango unafite umudugudu uri i Nyamagabe n’uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya Tubarerere mu Muryango.
Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza. Aya macumbi yitwa “Impinganzima”, yubatswe mu Turere twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.
Unity Club ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe. Inagira uruhare mu kwita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.
Mu bikorwa iteganya mu gihe kizaza, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!