Iyi nama yiswe ’SeforAll Forum’ [Sustainable Energy for All Forum], izaba hagati ya tariki 17-19 Gicurasi 2022, izitabirwa n’abanyacyubahiro bazaba baganira ku ishoramari rikenewe mu kugeza ingufu zirambye kuri bose, ingamba zafatwa mu gukuraho imbogamizi zikibangamiye iyi gahunda n’ibindi.
Ni inama igiye kubera bwa mbere ku Mugabane wa Afurika nk’uko byasobanuwe n’abarimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jean d’Arc, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa Gahunda igamije kugeza Ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All- SEforALL), Damilola Ogunbiyi.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, aba bayobozi bose bahurije ku kuba iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira ku ngamba zikenewe n’Umugabane wa Afurika ndetse n’Isi yose mu guharanira ko abaturage bose bagerwaho ingufu zirimo amashanyarazi.
Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije kugeza ingufu kuri bose yatangijwe mu mwaka wa 2011, igamije gushyira ingufu muri gahunda zigamije kugeza ingufu z’amashanyarazi kuri bose mu mwaka wa 2030.
Damilola Ogunbiyi yavuze ko iyi gahunda idashobora kugerwaho, igihe leta z’ibihugu zaba zidashyizeho ingamba zihariye zo kugira ngo igerweho.
Ati “Twese tuzi ko kugeza ingufu ku baturage ari intwaro yafasha mu kurwanya ubukene, namenye ko u Rwanda rugeze kure iyo gahunda yo gucanira abaturage kandi niyo ntego twese twifuza kugeraho mu 2030, kandi ni ibintu tugomba gukora nta n’umwe usigaye inyuma.”
Minisitiri Dr. Nsabimana yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kugeza ingufu ku baturage by’umwihariko kuri ubu abagerwaho n’amashanyarazi bakaba bageze kuri 69,8% kandi hakaba hari intego y’uko abaturage bose bazaba bamaze gucanirwa mu 2024.
Ati “Twizeye ko tuzagera ku baturage bose bagerwaho n’amashanyarazi mu 2024, aha tuzaba tubikesha gahunda zitandukanye zashyizweho na Guverinoma mu gukwirakwiza amashanyarazi.”
Avuga ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo kwisuzuma nk’Umugabane wa Afurika, hakarebwa aho ugeze ndetse n’ingamba zishobora gufatwa mu kwihutisha gahunda yo kugeza ingufu zirambye kuri bose.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko u Rwanda ruzagaragariza abazitabira iyi nama ko rushyize imbere imishinga yo kugeza ingufu ku baturage ariko hanabungwabungwa ibidukikije.
Ati “Ku Rwanda iyo tuvuga kugeza ingufu kuri bose, twongeraho ko ari ingufu zirambye kuri bose ariko zinahendukiye bose. U Rwanda rwishimira uburyo rukomeje kugeza ingufu zirimo iz’amashanyarazi ndetse n’izo gutekesha ku baturage, kandi rukomeje gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.”
Yavuze kandi ko u Rwanda rwashyizeho Ikigega gishinzwe kurengera Ibidukikije, FONERWA, kikaba kimaze gukusanya arenga miliyoni $200 afasha mu mishinga y’iterambere ry’ibidukikije mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho iki kigega mu 2012, gihabwa inshingano zirimo gushaka no gucunga umutungo ukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa bigamije kurengera no kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere.
Yakomeje agira ati “Hari kandi n’uburyo dushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu mbaturabukungu, tubungabunga amashyamba, ndetse dushakisha izindi ngufu zifashishwa mu gucana zitari ibiti.”
U Rwanda rufite imishinga irimo gaz yo mu Kivu, ingomero z’amazi, imiyoboro y’amashanyarazi n’imirasire y’izuba igeza amashanyarazi ku baturage. Rwihaye icyerekezo cy’uko mu 2024, abaturage bazaba bacanirwa 100%.






Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!