Umuyobozi Mukuru wa AMREF Health Africa, ari nayo iyitegura, Dr Githinji Gitahi, yagaragaje ko kuri ubu abarenga 1400 bamaze kwiyandikisha ko bazitabira iyo nama izatangira kuri uyu wa 3 Werurwe 2025.
Yavuze ko abazitabira baturuka mu bihugu 56 byo hirya no hino ku Isi, mu gihe hari abafatanyabikorwa barenga 200 bo mu nzego z’ubuzima hirya no hino ku Isi.
Mu Kiganiro n’itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, Dr. Githinji yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye gukorera hamwe no gushyira imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima kandi rukomeye.
Yagaragaje ko mu gihe Amerika iheruka gutangaza ko ihagaritse by’agateganyo USAID mu gihe cy’amezi atatu ibihugu byari bikwiye gushyira hamwe bigashaka uko byahangana n’ingaruka zabyo.
Ati “Ubuzima ni ikintu rusange, ku bw’ibyo ni ingenzi ko ibihugu bishyira hamwe kandi twese hamwe tugasenyera umugozi umwe mu guharanira ko tugira sosiyete itegakanye kuko iyo sosiyete ni ho icyorezo runaka gutangirira.”
Yakomeje ati “Kugira ngo sosiyete itekanye kandi tugabanya ibyago byahungabanya urwego rw’ubuzima ku ruhando mpuzamahanga. Ubu ibyo ntibivuze ko ubufatanye mpuzamahanga atari ngombwa, ahubwo ni ngombwa cyane.”
Yagaragaje ko nka AMRES bakoranaga bya hafi na USAID bari banafitanye umushinga wa miliyoni 20$ wakoreraga mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Malawi, Ethiopia na Zambia.
Binyuze muri uwo mushinga hitabwaga ku kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kurwanya indwara z’ibyorezo no guhangana n’agakoko gatera SIDA.
Yavuze ko igiteye impungenge atari uguhagarara kw’amafaranga ahubwo ari ubuzima bw’abaturage baba barijejwe kubabwa hafi, bigahagarara mu buryo butunguranye.
Yakomeje ashimangira ko Afurika yari ikwiye kwishakamo ibisubizo mu rwego rwo kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye kandi rutanga umusanzu ukenewe ku banyafurika.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri Afurika, OMS Africa, Dr. Chikwe Andreas Ihekweazu, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwimakaza ubufatanye n’imikoranire.
Ati “Turacyakeneye gukorana, kandi ndatekereza ko tuzishakamo inzira yo kubikemura ubwacu. Dukomeza gukangurira ibihugu byose kureba inyungu ziri mu mikoranire kandi n’imiryango izakomeza gufungurwa ku kwimakaza ubufatanye.”
Uwari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Claudia Shilumani, yagaragaje ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse gusaba bagenzi be bo muri Afurika gushaka ubundi buryo bahangana n’ingaruka ihagarikwa rya USAID rishobora guteza.
Yavuze ko atazi niba abandi bakuru b’ibihugu barabishyize mu bikorwa, ariko yashimye uko u Rwanda ruri kwitwara neza mu guhangana n’icyo kibazo.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko igihugu gikomeje gushaka ibisubizo bigamije guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’uko hari inkunga runaka yahagaze.
Yerekanye ko rwashyize imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima binyuze mu kongera umubare w’abakozi, kubaka ibikorwaremezo, ibikoresho bigezweho, guhugura ababikoresha ndetse no kugira imicungire n’imiyoborere myiza muri urwo rwego.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!