00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 2100 n’abasirikare hafi 900 ba Leta biyunze kuri M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 February 2025 saa 08:04
Yasuwe :

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abapolisi 2100 n’abasirikare 890 ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bemeye kwiyunga kuri uyu mutwe.

Bafashe iki cyemezo nyuma yo kugirana inama n’ubuyobozi bwa M23, mu mujyi wa Bukavu usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025.

Bisimwa yagize ati “Muri uyu mwanya mu mujyi wa Bukavu, abapolisi barenga 2100 n’abasirikare 890 ba FARDC bari kugaragaza mu bwisanzure amahitamo yabo yo kwiyunga ku muryango wacu.”

Amashusho agaragaza ko nyuma yo kwiyemeza kwiyunga kuri M23, aba bapolisi n’abasirikare buriye amakamyo, bajyanwa mu kigo cya gisirikare cy’uyu mutwe witwaje intwaro.

Perezida wa M23 yashimiye aba bapolisi n’abasirikare ku bwo kwiyemeza kwifatanya na bo mu kurwanira impamvu ikomeye yo kubana no gusubiza ubuzima bw’Umunye-Congo ubumuntu.

Buri uko M23 ifata ibice bitandukanye, ni ko abasirikare benshi bamanika amaboko, bakiyemeza kwifatanya na yo mu rugamba ihanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Tariki ya 13 Gashyantare, Umuyobozi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Gen Maj Sultani Makenga, yasuye abasirikare ba RDC babarirwa mu magana bari bagiye gutangira imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, abizeza kubahindura, bakagira imyitwarire myiza mbere yo guhindura ubutegetsi bw’iki gihugu.

Umuyobozi wa M23 wungirije mu rwego rwa gisirikare, Brig Gen Bernard Byamungu, aganiriza aba bapolisi n'abasirikare ba Leta ya RDC
Buriya amakamyo, bajyanwa aho bazatorezwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .