00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwanashyaka ba Jambo ASBL bari biyamamarije kujya mu Nteko ya EU batashye amara masa

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 10 June 2024 saa 05:46
Yasuwe :

Bamwe mu bagize ihuriro Jambo ASBL rizwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari biyamamarije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bahagarariye u Bubiligi batsinzwe bose uko bangana.

Abanyamuryango bayo, Marie Bamutese na Laure Nkundakozera Uwase, Nizeyimana Mugabe ndetse n’inshuti yabo akaba n’umugabo wa Bamutese, Peter Verlinden, muri aya matora bari bahagarariye ishyaka CD&V ry’Umubiligi Sammy Mahdi.

Bamutese wari uhagarariye agace ka Brabant Flamand yagize amajwi 2484, Uwase wari uhagarariye Flandre Orientale agira amajwi 1067. Nizeyimana we nta n’umwe wamutoye. Amajwi make bagize yatumye babura amahirwe yo kubona imyanya mu Nteko ya EU.

Mu ishyaka CD&V, Bamutese yaje ku mwanya wa cyenda, mu gace ahagarariye aza ku mwanya wa 70. Uwase we mu gace ahagarariye yaje ku mwanya wa 100, Nizeyimana we aza ku mwanya wa 522 mu karere ka Bruxelles-Capitale.

Jambo yashinzwe n’Abanyarwanda baba i Burayi, by’umwihariko urubyiruko rufite ababyeyi bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Bafashe umurongo wo kugoreka amateka y’u Rwanda, babifashijwemo n’inshuti zabo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko gutsindwa kwa Jambo ASBL ari intsinzi, bitewe n’uko ibikorwa byawo bihakana, bikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Nduhungirehe yagize ati “Inkuru nziza mu ijoro ry’amatora y’ejo ni ugutsindirwa mu Bubiligi kw’abahakanyi bose ba jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ari bo Peter Verlinden, umugore we Marie Bamutese na Laure Uwase, bose bari batanzwe na CD&V ya Sammy Mahdi.”

Aya matora ni yo yatumye Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, afata icyemezo cyo kwegura, nyuma y’aho ishyaka rye, Open VLD ritakaje imyanya myinshi. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na we yafashe icyemezo cyo gusesa Inteko Ishinga Amategeko yo mu gihugu cye bitewe n’iyi mpamvu.

Sammy Mehdi, Verlinden, Uwase na Bamutese ni bo bagaragara mu ifoto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .