Ni amakuru yemejwe na Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025.
Yagize ati “Umubare w’abapfiriye mu gitero cy’iterabwoba Leta ya Kinshasa yagabye kuri Place de l’Indépendance muri Bukavu tariki ya 27 Gashyantare 2025 wageze kuri 15, inkomere ni 70.”
Iki gitero cyagabwe ku baturage bari bitabiriye inama yateguwe n’ihuriro AFC/M23, bateraniye mu mbuga nini yo mu Mujyi wa Bukavu, izwi nka ‘Place de l’Indépendance’.
M23 igenzura Bukavu kuva tariki ya 16 Gashyantare, yatangaje ko yafashe babiri bari mu bakekwaho kukigaba, kandi ko igishakisha abantu bose bakigizemo uruhare.
Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yanenze Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Bintou Keita, itigeze yamagana iki gitero.
Kanyuka yagize ati “Uguceceka kwa Bintou Keita ku gitero abasivili bagabweho i Bukavu ntikwihanganirwa! Mu gihe abaterabwoba Tshilombo n’umufatanyabikorwa Justin Bitakwira bica abanegihugu bagenzi bacu muri Uvira, Minembwe no mu bice byegeranye.”
AFC/M23 yatangaje ko iki gitero cyari kigamije kwica Umuyobozi wayo, Corneille Nangaa, isobanura ko cyagabwe ku ibwiriza Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yahaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi.
Abishwe n’iki gitero biyongereyeho babiri

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!