Ni abanyeshuri 74 bagiye kuryigamo mu gihe cy’umwaka muri gahunda y’amasomo atangwa mu mpera z’icyumweru. Kubakira ku mugaragaro byabereye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Gikondo tariki ya 17 Ugushyingo 2024.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ILPD ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi, Dr. Sezirahiga Yves, yavuze ko iryo shuri rikomeje gutanga umusanzu mu guha ubumenyingiro abifuza kujya mu myuga itandukanye y’amategeko.
Yavuze ko kandi rizaha abo banyeshuri byose bikenewe kugira ngo babashe gutanga ubutabera bwuzuye, abasaba kuzashyira imbere abaturage.
Ati “Tuzabigisha mu ngiro uburyo bwose bwo gutanga ubutabera ariko natwe turabasaba ubunyangamugayo no kubahiriza amategeko. Turabibutsa kandi ko ubutabera bashinzwe gutanga ari ubutabera burimo ubumuntu kuko iyo duhana ntituba duhana icyaha, tuba duhana umuntu kugira ngo ubutabera dutanga bube bunoze.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ubushinjacyaha Bukuru, Habimana Jean Damascène, yavuze ko umusanzu wa ILPD mu by’amategeko ugira uruhare rukomeye cyane mu gufasha igihugu kubona abanyamatego b’umwuga.
Ati “Umusanzu wa ILPD ni umusanzu ufatika kuko ni ishuri ryigisha ubumenyingiro mu matageko ku banyeshuri baba basohotse muri kaminuza bafite gusa ubumenyi. Ibyo byihutisha akazi mu by’amategako kandi kagakorwa gafite ireme.”
Yakomeje ati “Hari impinduka zifatika zabaye mu bijyanye no gutanga ubutabera kuva ILPD yaza kuko mbere abantu bavaga muri kaminuza, bakamara imyaka biga uko akazi k’amategeko gakorwa ariko iyo baciye muri iri shuri, baza bahita bagakora nta gihe gitakaye.”
Habimana yamenyesheje abo banyeshuri ko umusanzu w’abanyamategeko mu muryango mugari ari ugushyira umuturage ku isonga nk’uko n’icyererekezo cy’igihugu kibivuga, bakamurinda gusiragira.
Ishuri rya ILPD rigira gahunda zitandukanye zo gutanga amasomo, harimo iy’abanyeshuri biga ku manywa, abiga nimugoroba no mu mpera z’icyumweru. Bigira mu mashami arimo irya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo, Saint Paul mu Kiyovu, i Musanze n’i Nyanza ku cyicaro gikuru cya ILPD.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!