Abanyeshuri ba UR babaye aba mbere mu marushanwa mu by’amategeko

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda yabaye iya mbere mu mwitozongiro mu bijyanye n’amategeko, Moot Court Competition, ihigitse izindi kaminuza n’amashuri makuru yigisha amategeko mu Rwanda.

Moot Court Competition ni umwitozongiro ufasha abanyeshuri kwitoza uko baburana, ukaba utegurwa n’umuryango uharanira amahoro n’uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari, Initiative for Peace and Human Rights (Ipeace), ku bufatanye na USAID Duteze imbere ibutabera.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, abanyeshuri bitabiriye iri rushanwa bahuriye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga aho baburanaga ku itegeko ry’umuryango.

Kaminuza y’u Rwanda yahuriye ku cyiciro cya nyuma na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) nyuma y’uko zombi zari zahigitse izindi kaminuza. Nyuma yo kumva uburyo baburanyemo, abanyeshuri ba UR begukanye umwanya wa mbere bahabwa igikombe.

Umuyobozi mukuru wa Ipeace mu Rwanda, Me Muhozi Paulin, yavuze ko intego nyamukuru y’amarushanwa ya Moot Court mu mashuri makuru na za kaminuza ari ugufasha abanyeshuri gushira ubwoba bw’ibyo bakora no gushyira mu ngiro ibyo biga mu ishuri.

Yagize ati “Intego ni ugukuramo abanyeshuri ubwoba bwo guhagarara imbere y’urukiko no gushyira mu bikorwa ibyo biga ku ishuri atari bya bindi bamara kwiga bakajugunya ibitabo. Ikindi bibafasha gukora ubushakashatsi cyane ko bahabwa amezi abiri yo gutegura ibyo bazaza kwerekana.”

Mutesiwase Mbaya Amila wiga mu mwaka wa kabiri muri ULK akaba n’umwe mu bahawe igihembo cy’uwaburanye neza, avuga ko byabafashije nk’abanyeshuri kumenya uko baburana batabisoma mu makayi.

Ati “Nk’abanyeshuri ntabwo tuba tuzi uko abacamanza baburana. Mu ishuri twiga iby’amagambo ariko ubu tuba twabashije kuza tugashyira mu ngiro ibyo tuba twize.”

Moot Court Competition yatangijwe mu 2013 na Ipeace aho igenda iba mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania na Kenya.

Ni ku nshuro ya kabiri Moot Court Competition ibaye mu Rwanda aho yari yahuje Kaminuza zirimo iy’u Rwanda, INES Ruhengeri, University of Kigali, Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) na UNILAK.

UR niyo yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ngiro ku bijyanye n'amategeko
Abanyeshuri bo muri ULK nibo begukanye umwanya wa kabiri muri Moot Court competition
Abagize akanama nkemurampaka bakurikiye uburyo abanyeshuri barushanwaga mu mategeko
Umuyobozi mukuru wa Ipeace mu Rwanda, Me Muhozi Paulin, yavuze ko intego nyamukuru y’amarushanwa ya Moot Court mu mashuri makuru na za kaminuza ari ugufasha abanyeshuri gushira ubwoba bw’ibyo bakora no gushyira mu ngiro ibyo biga mu ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza