Mu kiganiro n’umunyamakuru wigenga Steve Wembi, Nangaa yagize ati “Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23 rwose. Impinduramatwara irakomeje, uyu munsi nta Munye-Congo utadutegereje. Kuva muri Mbuji-Mayi kugera i Lubumbashi. Za Kisangani, ahantu hose baradugereje.”
Nangaa yasobanuye ko AFC/M23 yashoboye kugarura ituze mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyamara mu mezi atatu ashize wari warahungabanye cyane.
Ati “Kuva mu Ugushyingo 2024 kugeza muri Mutarama, ntihashiraga icyumweru ntumvise impuruza. Uyu munsi i Goma, abantu bararyama bagasinzira, ushobora kujya mu kabyiniro ka nijoro, ubuzima buratekanye.”
Uyu munyapolitiki yemeje ko umujyi wa Goma na Bukavu bibangamiwe n’uko ibikorwa bya banki byahagaze, bitewe n’uko Leta ya RDC yabihagaritse ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga iyi mijyi.
Yasobanuye ko gufunga ibikorwa bya banki atari amayeri y’intambara, ahubwo ari icyaha cy’intambara.
Ati “Isi yose ibimenye, ikiremwamuntu kibimenye ko guhagarika amafaranga yabitswe n’abo muri Kivu atari amayeri y’intambara, ahubwo ni icyaha cy’intambara.”
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ifungwa rya banki, AFC/M23 yafunguye ikigega kizajya gikoreshwa n’abatuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu buryo bwo kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!