00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23- Corneille Nangaa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 May 2025 saa 01:51
Yasuwe :

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko Abanye-Congo bose ari abanyamuryango baryo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wigenga Steve Wembi, Nangaa yagize ati “Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23 rwose. Impinduramatwara irakomeje, uyu munsi nta Munye-Congo utadutegereje. Kuva muri Mbuji-Mayi kugera i Lubumbashi. Za Kisangani, ahantu hose baradugereje.”

Nangaa yasobanuye ko AFC/M23 yashoboye kugarura ituze mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyamara mu mezi atatu ashize wari warahungabanye cyane.

Ati “Kuva mu Ugushyingo 2024 kugeza muri Mutarama, ntihashiraga icyumweru ntumvise impuruza. Uyu munsi i Goma, abantu bararyama bagasinzira, ushobora kujya mu kabyiniro ka nijoro, ubuzima buratekanye.”

Uyu munyapolitiki yemeje ko umujyi wa Goma na Bukavu bibangamiwe n’uko ibikorwa bya banki byahagaze, bitewe n’uko Leta ya RDC yabihagaritse ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga iyi mijyi.

Yasobanuye ko gufunga ibikorwa bya banki atari amayeri y’intambara, ahubwo ari icyaha cy’intambara.

Ati “Isi yose ibimenye, ikiremwamuntu kibimenye ko guhagarika amafaranga yabitswe n’abo muri Kivu atari amayeri y’intambara, ahubwo ni icyaha cy’intambara.”

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ifungwa rya banki, AFC/M23 yafunguye ikigega kizajya gikoreshwa n’abatuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu buryo bwo kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo.

AFC/M23 ni ihuriro ry'imitwe ya politiki n'iya gisirikare riyobowe na Corneille Nangaa
Corneille Nangaa yavuze ko Abanye-Congo bose bategereje AFC/M23 kugira ngo ibabohore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .