Aba Bashinwa bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’inzego z’umutekano, ugamije gukurikirana abacukura amabuye y’agaciro muri iyi ntara, nta mpushya babifitiye.
Ubwo berekwaga itangazamakuru mu mujyi wa Bukavu tariki ya 20 Ukuboza 2024, Minisitiri w’agateganyo muri Kivu y’Amajyepfo ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Bernard Muhindo, yasobanuye ko nta cyangombwa na kimwe aba Bashinwa bafite.
Yagize ati “Twabasabye kutwereka ibyangombwa by’ibigo byabo. Nta byangombwa, nta byemezo, nta sitati, nta ndangamuntu, nta na kimwe.”
Guverineri w’iyi ntara, Jean-Jacques Sadiki Purusi, tariki ya 25 Ukuboza 2024 yatangaje ko yamenye ko aba Bashinwa bamaze kurekurwa, boherezwa iwabo ntacyo batanze, nyamara baragombaga kwishyura miliyoni 10 z’amadolari.
Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri RDC watangaje ko aba Bashinwa batagombaga kurekurwa batishyuye aya mafaranga, cyane ko bari bamaze imyaka ine bacukura aya mabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Umuyobozi w’uyu muryango muri Kivu y’Amajyepfo, Arnold Akiza Kihunde, yasabye ko abafashije aba Bashinwa gutoroka, bose bakurikiranwa n’ubutabera mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.
Akiza yagize ati “LUCHA irasaba ko ubutabera bukora kugira ngo ababafashije gutoroka bakurikiranwa, hatitawe ku rwego bariho, hacike umuco wo kudahana. Urwego rw’abinjira n’abasohoka rukwiye gusubiza kuri konte y’intara miliyoni 10 z’amadolari aba Bashinwa bayambuye.”
Ubugenzuzi bwagaragaje ko aba Bashinwa 17 bafunganywe n’Abarundi n’Abanye-Congo bakoranaga muri ubu bucukuzi, gusa aba Banyafurika bo baracyafunzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!