Ni imurikagurisha ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi wanasuye ahamurikirwaga ibikorwa byo mu Rwanda akanyurwa nabyo.
Muri iryo murikagurisha u Rwanda ruhagarariwe na bimwe mu bigo by’abikorera mu nzego zirimo iz’ikoranabuhanga na serivisi birimo ibya Alfa Computer na Algorithm, inzego z’imideri zihagarariwe na New Kigali Design na Abenezer.
Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi u Rwanda ruhagarariwe na RAMEO, Urwibutso Enterprises, Maraba mu gihe ku birebana n’ubwiza ruhagarariwe na Marlene Growth na Amy Body.
Muri iryo murikagurisha, ku wa 27 Kanama 2024 wari umunsi wahariwe u Rwanda ‘Rwanda Day’, aho abitabiriye basusurukijwe n’Itorero Ikirezi Culture Dancing Troupe rya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Ibyo bikorwa by’umunsi wahariwe u Rwanda byitabiriwe n’abahagarariye ikigo gishinzwe iterambere ry’ishoramari n’ubucurizi mpuzamahanga muri Mozambique n’abitabiriye imurikagurisha muri rusange barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col. (Rtd) Donat Ndamage n’Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Kimenyi Aimable.
Abitabiriye iri murikagurisha muri icyo gihugu bagaragaje ko bakunze ibikorerwa mu Rwanda nubwo bagaragaza impungenge zijyanye n’uburyo byajya bibageraho.
Igikorwa cy’ubwitabire bw’u Rwanda cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, MINICOM na PSF. Iri murikagurisha rigikomeje rizasozwa ku wa 1 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!