Yabigarutseho ku wa 1 Gashyantare 2025, ubwo Abanyarwanda batuye muri Sénégal ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bizihizaga Umunsi w’Intwari z’u Rwanda.
Muri ibyo birori, bibukijwe ko Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi ndetse berekwa n’indangagaciro zaziranze.
Amb. Jean Pierre Karabaranga, yibukije abitabiriye ibyo birori ko iterambere ry’Igihugu n’isura nziza y’u Rwanda mu mahanga bishingiye ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, basabwe gukomeza kurangwa no gushyira hamwe no gushimangira indangagaciro z’ubutwari.
Yashimye kandi uburyo Abanyarwanda batuye muri Sénégal bitabira gahunda zose z’Igihugu zitegurwa na Ambasade n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, by’umwihariko banazitoza abakiri bato ngo barusheho kuba intangarugero.
Ubutumwa bujyanye no kwihiza uwo munsi mukuru bwanajyanye n’ibikorwa bya siporo yitabiriwe n’ibyiciro binyuranye birimo abakuru n’abato.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sénégal, Dr. Innocent Nizeyimana, yasabye abitabiriye ibyo birori gukomeza gusigasira umurage w’Intwari z’u Rwanda.
Yababwiye kandi ko bakwiye gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda n’umuco w’ubutwari kuko ari byo nkingi z’iterambere ry’igihugu kandi ari inshingano ya buri Munyarwanda wese.
Urubyiruko kandi rwagaragarijwe amateka n’agaciro k’ubutwari, hibandwa ku kumenya ibyiciro bigize Intwari z’u Rwanda, ibiranga intwari z’igihugu no ku masomo Abanyarwanda bakura ku ntwari zitangiye igihugu mu rugendo rwo gukomeza kubaka u Rwanda.
Muri ibyo birori kandi harimo imikino itandukanye irimo kugorora ingingo, imikino y’amaboko nka Volleyball na Basketball hamwe n’umupira w’amaguru yabereye ku Kibuga cy’Ikigo cya Gisirikare gishinzwe guteza imbere imikino cyitiriwe Idrisa Fall giherereye i Dakar.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!