Iki gikorwa cyaranzwe n’ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’abarimo Magaju Aimable uhagarariye Abanyarwanda batuye muri North Dakota, Umugwaneza Nkurunziza Providence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi watanze ubuhamya n’abandi benshi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ingeri zose z’abatuye North Dakota barimo President wa DSU University, Abanyamadini, Abayobozi b’ibigo, abanyamakuru, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta,abana, urubyiruko n’ababyeyi bose bari bahurijwe hamwe no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aimable Magaju, Umuyobozi wa Diaspora y’Abanyarwanda batuye muri North Dakota yibukije abitabiriye uyu muhango ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z’Isi yose.
Ati “Ni ngombwa kandi bikaba inshingano zacu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kwirinda ko yazongera kubaho ukundi cyane ko n’abakiri bato bagira amahirwe yo kurushaho kumenya amateka bityo bikadufasha guhangana n’abayagoreka.”
Ubusanzwe Isi yose yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 7 Mata, umunsi watangiriyeho ubwicanyi, icyakora bitewe n’uko muri North Dakota haba hakonje cyane, kuva mu 2015 Abanyarwanda batuye muri North Dakota batangiye Kwibuka mu mpera za Mata kugira ngo buri wese agire umwanya wo kwitabira iki gikorwa nta birantega agize nkuko byemejwe na Magaju.
Umunyamakuru Ally Soudy Uwizeye wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko by’umwihariko ari ibyingenzi kuba iki gikorwa cyitabiriwe n’abakiri bato kuko ari umwanya mwiza kuri bo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi uretse kuba ari uguha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe, ni na bumwe mu buryo bwo kurwanya abayihakana ariko tunigisha abakiri bato ayo mateka twirinda ko yazongera kubaho ukundi.”
North Dakota ituwe n’Abanyarwanda barenga 300, Magaju akaba yashimiye inshuti zabo zifatanyije nabo, ahamya ko babana mu bihe bitandukanye bityo ari byiza ko bitabiriye iki gikorwa bakabafata mu mugongo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!