00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington bizihije Umunsi w’Intwari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 February 2025 saa 09:25
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizihirije ibigwi by’intwari z’u Rwnada mu birori by’ubusabane byabaye ku wa 22 Gashyantare 2025.

Uretse gusabana no kwizihiza ibigwi by’Intwari z’u Rwanda, aba Banyarwanda bagize umwanya wo kuganira no kungurana inama banishimira uburyo umwaka wa 2024 wabagendekeye.

Muri ibi biroribanarebeye hamwe uko bazakoresha inkunga y’ibihumbi 50 by’Amadolari baherutse guhabwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bellevue, izakoreshwa mu kwigisha ububi bwo gukoresha imiti igabanya ububabare, kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo mu Banyarwanda, mu bavuga Ikinyarwanda ndetse n’abandi baba muri Leta ya Washington bakomoka mu Burasirazuba bwa Afurika.

Muri uyu mugoroba w’ibirori, Andrew Ndayambaje, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye i Washington, yavuze ko ari iby’agaciro kuba inshuro ya mbere bahuye bahujwe no guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda.

Ati “Ni ibintu bishimishije kuba guhura kwacu kwa mbere mu 2025 kubaye duha icyubahiro Intwari z’u Rwanda, uretse kuba barabohoye Igihugu cyacu banagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yaboneyeho umwanya wo kubasaba gukomeza gushyigikira ibyagezweho mu myaka 30 ishize, kwima amatwi kimwe no kunyomoza abakwirakwiza amakuru atari yo ku bibera mu Burasirazuba bwa DRC.

Ikindi yabasabye ni ukurwanya abakomeje gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside no kudahishira abakoze Jenoside bakihishahisha hirya no hino ku Isi.

Abitabiriye icyo gikorwa baboneyeho n’umwanya wo gusabana, gukina, kwidagadura no gusangira, habaho no kumenya bagenzi babo bashya baje gutura vuba muri Leta ya Washington, ibirori byayobowe na Ally Soudy umaze iminsi yimukiyeyo.

Aba Banyarwanda biyemeje gushyigikira Leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye nka "Dusangire Lunch" igamije gufasha abanyeshuri batishoboye kubona ifunguro igihe bari ku ishuri ndetse n’izindi.

Jacqueline Umubyeyi ushinzwe umuco mu muryango w'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington niwe watanze ikiganiro kijyanye n'Intwari z'u Rwanda
Andrew Ndayambaje ni Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .