00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda basubije u Bubiligi bwashatse kwikura mu isoni

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 March 2025 saa 03:15
Yasuwe :

Abanyarwanda basubije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, wagaragaje ko igihugu cyabo cyashatse kuganira n’u Rwanda kugira ngo bikemure amakimbirane bifitanye.

Kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi, isobanura ko abadipolomate babwo bari i Kigali bagomba gutaha mu masaha 48.

Iyi Minisiteri yavuze ko u Bubiligi bukomeje gutesha agaciro u Rwanda mu gihe rufitanye amakimbirane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara bufite uruhare mu mateka mabi yo mu karere.

Yasobanuye ko u Bubiligi bwahisemo gufata uruhande muri aya makimbirane, bukwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda, bigamije guhungabanya umutekano warwo n’akarere muri rusange.

Minisitiri Prévot yatangaje ko u Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda kuko ngo ntigikwiye kandi cyerekena ko iyo butemeranya na rwo, ruhitamo kwanga ibiganiro.

Ati “U Bubiligi buzafata ingamba nk’izo: gutumiza Chargé d’affaires w’u Rwanda, bivuze, gutangaza ko abadipolomate b’u Rwanda birukanywe no guhagarika amasezerano ya Guverinoma zombi.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza, yabajije Minisitiri Prévot niba gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no kurusabira ibihano mu buryo buhejeje inguni ari byo yise “kutemeranya”.

Dr Uwicyeza yagize ati “Ese gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gushaka ibihano mu buryo buhejeje inguni ni byo wita ‘kutemeranya’? Igisubizo cyacu ntigikwiye gusa mu mujyo w’uko kidahura n’ubugome n’imyitwarire mibi yaranze muri rusange ibikorwa byanyu kuva mu kinyejana cya 19.”

Marie Ntabugi yagaragaje ko bisekeje kuba u Bubiligi bushinja u Rwanda kwanga ibiganiro, nyamara ari bwo ntandaro y’ibibazo byo muri RDC, bugakorana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi bukaba bukomeje guca mu gikari burusabira ibihano.

Ati “U Bubiligi buryamye kuri RDC mu makimbirane bwateye, bugakorana n’abahakanyi, buri gukorera mu gikari kugira ngo u Burayi bufatire u Rwanda ibihano bubona ko igihugu cyacu kidashaka ibiganiro? Mbega urwenya!”

Perezida Paul Kagame ku wa 16 Werurwe 2025 yihanangirije u Bubiligi, yibutsa ko bufite uruhare mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Umukuru w’Igihugu yari yateguje ko kubera iyi myitwarire, u Bubiligi hari ibyo buza guhomba, asaba Abanyarwanda gukenyera bagakomeza muri iki gihe u Rwanda ruri mu rugamba rwa dipolomasi.

Minisitiri Maxime Prévot yatangaje ko u Bubiligi na bwo bugiye kwirukana abadipolomate b'u Rwanda
Dr Uwicyeza yagaragaje ko u Bubiligi bwitwara nabi kuva mu kinyejana cya 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .