Kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi, isobanura ko abadipolomate babwo bari i Kigali bagomba gutaha mu masaha 48.
Iyi Minisiteri yavuze ko u Bubiligi bukomeje gutesha agaciro u Rwanda mu gihe rufitanye amakimbirane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara bufite uruhare mu mateka mabi yo mu karere.
Yasobanuye ko u Bubiligi bwahisemo gufata uruhande muri aya makimbirane, bukwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda, bigamije guhungabanya umutekano warwo n’akarere muri rusange.
Minisitiri Prévot yatangaje ko u Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda kuko ngo ntigikwiye kandi cyerekena ko iyo butemeranya na rwo, ruhitamo kwanga ibiganiro.
Ati “U Bubiligi buzafata ingamba nk’izo: gutumiza Chargé d’affaires w’u Rwanda, bivuze, gutangaza ko abadipolomate b’u Rwanda birukanywe no guhagarika amasezerano ya Guverinoma zombi.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza, yabajije Minisitiri Prévot niba gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no kurusabira ibihano mu buryo buhejeje inguni ari byo yise “kutemeranya”.
Dr Uwicyeza yagize ati “Ese gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gushaka ibihano mu buryo buhejeje inguni ni byo wita ‘kutemeranya’? Igisubizo cyacu ntigikwiye gusa mu mujyo w’uko kidahura n’ubugome n’imyitwarire mibi yaranze muri rusange ibikorwa byanyu kuva mu kinyejana cya 19.”
Marie Ntabugi yagaragaje ko bisekeje kuba u Bubiligi bushinja u Rwanda kwanga ibiganiro, nyamara ari bwo ntandaro y’ibibazo byo muri RDC, bugakorana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi bukaba bukomeje guca mu gikari burusabira ibihano.
Ati “U Bubiligi buryamye kuri RDC mu makimbirane bwateye, bugakorana n’abahakanyi, buri gukorera mu gikari kugira ngo u Burayi bufatire u Rwanda ibihano bubona ko igihugu cyacu kidashaka ibiganiro? Mbega urwenya!”
Perezida Paul Kagame ku wa 16 Werurwe 2025 yihanangirije u Bubiligi, yibutsa ko bufite uruhare mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Umukuru w’Igihugu yari yateguje ko kubera iyi myitwarire, u Bubiligi hari ibyo buza guhomba, asaba Abanyarwanda gukenyera bagakomeza muri iki gihe u Rwanda ruri mu rugamba rwa dipolomasi.


🇷🇼🇧🇪 La #Belgique, qui a pris fait et cause pour la #RDC dans un conflit dont elle est à l’origine, qui fricote avec les négationnistes, et qui œuvre en sous main pour que l’Europe prenne des sanctionscontre le #Rwanda trouve que notre pays ne veut pas dialoguer ?
What A Joke. https://t.co/9awRfQS1IY pic.twitter.com/bGLP3QqU00
— ن Marie Ntabugi🎗️ (@MarieNtabugi) March 17, 2025
Threatening the national security of a state, partisan lobbying of sanction is what you call a “disagreement”? Our response is only disproportionate in the sense that it doesn’t match the cruelty and general hooliganism of your actions since the 19th century. https://t.co/MWqwiOU5ys
— Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) March 17, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!