00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda babiri basoje amasomo y’igisirikare mu Bwongereza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 April 2025 saa 10:11
Yasuwe :

Abanyarwanda babiri barimo umuhungu wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, basoje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Royal Military Academy riherereye i Sandhurst mu Bwongereza.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, yagaragaje ko Yuhi Cesar wa Ambasaderi Cesar na Mugisha Blaine wa ACP Kuradupagase Augustin basoje amasomo tariki ya 11 Mata 2025.

Ambasaderi Busingye yagize ati “Mushimirwe cyane banyeshuri bacu ku rwego rwa ofisiye Mugisha Blaine na Yuhi Cesar. Muri ishema ry’igihugu. Tubifurije ishya n’ihirwe.”

Bigaragara ko abo mu miryango y’aba banyeshuri, ndetse na Ambasaderi Busingye, bitabiriye ibirori byabo byo gusoza amasomo.

Abanyarwanda basoje amasomo mu mashuri makuru y’igisirikare arimo irya Gako n’ayo mu mahanga nka Sandhurst binjira mu ngabo z’u Rwanda (RDF), bakambikwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Mugisha Blaine (ibumoso) na Yuhi Cesar, umuhungu wa Ambasaderi Igor Cesar basoje amasomo ya gisirikare mu Bwongereza
Abo mu miryango y'aba banyeshuri ndetse na Ambasaderi Busingye bitabiriye ibi birori
Royal Military Academy ni rimwe mu mashuri makuru y'igisirikare akomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .