Ibyo babitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025 ubwo Abanyarwanda batuye i Washington DC, Marykand na Virginia bizihizaga Umunsi w’Intwari.
Mu kwizihiza uyu munsi, Abanyarwanda baganiriye ku ndangagaciro zaranze intwari z’igihugu n’uburyo bakomeza kwimakaza izi ndangagaciro mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yibukije Abanyarwanda baba muri Amerika gukomeza urugamba rwo kubaka u Rwanda rwiza kandi rubereye bose, nk’uko intwari z’igihugu zabiharaniye.
Yagaragaje ko urugamba rwo kubaka u Rwanda atari urw’amasasu gusa, ahubwo rugaragarira no mu bikorwa bya buri munsi.
Yatanze urugero ku ruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, ashimangira ko bashobora gukomeza guteza imbere isura nziza y’igihugu, gusangiza abandi amakuru nyayo ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera, no guhangana n’abagoreka isura yarwo.
Umwe mu Banyarwanda batuye muri Amerika wanatanze ikiganiro ku butwari, Alex Kamurase, yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho ryashibutse ku bitanze bakariharanira bagendera ku ndangagaciro z’ubumwe, ukuri n’ubutabera.
Yavuze ko buri kiragano kigira ubutumwa bwacyo bityo ab’ubu bakwiye kwigira ku ntwari z’u Rwanda kugira ngo na bo buse ikivi.
Umunyeshuri muri Kaminuza Gatolika ya Amerika i Washington DC, Deborah Mbabazi, yavuze ko we na bagenzi be b’urubyiruko bakwiye gukoresha uburyo bafite bagakotanira igihugu cyabo.
Yavuze ko bumwe mu buryo bubegereye kandi buboroheye ari imbuga nkoranyambaga aho bashobora kuzikoresha mu kubaka isura y’igihugu no kugiteza imbere.
Ibi kandi abihurizaho na Patrick Uwimana na we uvuga ko imbuga nkoranyambaga ari umuyoboro bakoresha mu kubaka igihugu bagakomereza mu murongo w’intwari z’u Rwanda wo kubaka u Rwanda ruteye imbere, rutekanye kandi Abanyarwanda bifuza.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!