Abanyarwanda baba mu Bufaransa basabye ko abafashije Kabuga kwihisha ubutabera bahanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wagejeje ikirego ku bushinjacyaha bw’u Bufaransa usaba ko hakorwa iperereza hakamenyekana abantu bose bafashije Félicien Kabuga kwihisha ubutabera, bagahanwa.

Kabuga Félicien w’imyaka 84 yafatiwe Asnières-sur-Seine hafi ya Paris mu Bufaransa kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 23 yihishahisha ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo CRF yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi, uwo muryango wavuze ko imyaka yose Kabuga yamaze yihisha hari abantu bagiye bamufasha kandi bazi neza ko ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Uwo muryango wagize uti “Ihuriro CRF ryasabye ubushinjacyaha bwa Nanterre gushyira hanze imyirondoro no gukurikirana abagize uruhare mu gufasha Félicien Kabuga kwihisha ubutabera.”

Bakomeje bagira bati “…Felicien Kabuga yabashije kwihisha ubutabera igihe kinini kubera ubufasha yagiye ahabwa n’abantu benshi. Nta wahakana ko hari n’inzego cyangwa ibigo byafashije Kabuga nko kubona ibyangombwa bimuranga, iby’ingendo, kwivuza n’ibindi.”

Félicien Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe Sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside.

CRF ivuga ko ushingiye ku byo Kabuga akekwaho, abamufashije kumara imyaka 23 yihishe ubutabera bakwiriye kubibazwa kuko bambuye benshi uburenganzira bwabo.

Itangazo rigira riti “Abo bantu cyangwa iyo miryango yamaze igihe kinini yarambuye ubutabera abaturage b’u Bufaransa cyangwa ababa mu Bufaransa n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

“Guhisha umunyacyaha ni igikorwa gihanwa n’amategeko y’u Bufaransa, ni yo mpamvu CRF uyu munsi yagejeje kuri madamu Catherine Denis, umushinjacyaha wa repubulika muri Nanterre ikirego gisaba ko hamenyekana kandi hakaburanishwa abantu baba abo mu Bufaransa no hanze yabwo bafashije Félicien Kabuga kubona aho kuba n’ubundi bufasha bwatumye adatabwa muri yombi.”

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kuwa Gatandatu ushize ubwo Kabuga yatabwaga muri yombi, bwatangaje ko “yabagaho ku myirondoro itari iye, mu nyubako iri ahitwa Asnières-sur-Seine, mu buryo bwateguwe neza afatanyije n’abana be.”

Ntabwo hatangajwe byinshi ku buryo yaba yarabonye ibyangombwa, uko yajyaga agirira ingendo mu bihugu bitandukanye, uko yivuzaga n’ibindi.

Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Gatatu tariki 20 Gicurasi yitabye bwa mbere Urukiko rw’i Paris avuga ko yifuza kuburanira mu Bufaransa. Nta mpamvu yatanze z’icyo cyifuzo ariko nyuma umwunganizi we yabwiye abanyamakuru ko ari ukubera impamvu z’ubuzima. Ni mu gihe Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT rwasabye ko yoherezwa i La Haye mu Buholandi.

Umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wasabye u Bufaransa kugaragaza no kuburanisha abafashije Kabuga kumara imyaka 23 yihishe ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .