Tariki ya 4 Werurwe 2025 ni bwo Minisiteri y’Iterambere ry’Ubukungu n’Ubufatanye y’u Budage yatangaje ko iki gihugu cyahagaritse ubufatanye mu iterambere cyagiranaga n’u Rwanda.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko yafashe iki cyemezo ishingiye ku murongo wafashwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu rwego rwo gusaba u Rwanda “gukura ingabo” muri RDC “no Guhagarika ubufasha ruha M23.”
Mu itangazo bashyize hanze tariki ya 12 Werurwe, Abanyarwanda baba mu Budage bagaragaje ko iki cyemezo kirimo akarengane kandi ko nta gisubizo gishobora gutanga ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC kuko iki gihugu gishinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro.
Bati “Izi ngamba z’ibihano zitesha agaciro gahunda ziyobowe n’Abanyafurika, kandi zisunikira Leta ya RDC mu gushaka ibisubizo bya gisirikare, aho kuyoboka dipolomasi nyakuri. Bigaragazwa no kuba Perezida Tshisekedi akomeje gusaba Uburengerazuba gutanga ibihano, no kwamagana u Rwanda, aho kujya muri gahunda ziyobowe n’Abanyafurika.”
Basobanuye ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gikomoka ku nama ya Berlin yabereye mu Budage mu 1884-1885, ubwo ibihugu by’i Burayi byafataga umwanzuro wo kuvugurura imipaka yo muri Afurika, bititaye ku miturire y’abaturage yari ishingiye ku moko.
Bati “Imipaka yaciwe n’ubutegetsi bw’abakoloni yatatanyije abaturage, abavuga Ikinyarwanda benshi bisanga muri RDC y’ubu…Kuva ubwo RDC yabonaga ubwigenge mu 1960, abavuga Ikinyarwanda baratotejwe, ubutegetsi bwa Congo bwagiye busimburana bubafata nk’abanyamahanga nyamara baba ku butaka bwa gakondo.”
Abanyarwanda baba mu Budage bagaragaje ko kuvuka kwa M23 ari ingaruka za politiki y’ivangura n’urwango rushingiye ku moko yahawe intebe n’ubutegetsi bwa RDC, bityo ko idakwiye kwegeka ingaruka z’iyi politiki ku Rwanda.
Batangaje ko Leta ya RDC ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Wazalendo bihuje ingengabitekerezo, bagaragaza ko u Budage bwari bukwiye kuyibiryoza, aho gushinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro.
Bati “Icyemezo cya Guverinoma y’u Budage cyo guhagarika inkunga mu iterambere gihabanye n’amahame yayo yo gushyigikira amahoro, ituze n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu kunanirwa kuryoza RDC ibikorwa byayo mu gihe ihana u Rwanda, Guverinoma y’u Budage igana ku gutesha agaciro gahunda z’amahoro ziyobowe n’Abanyafurika ivuga ko ishyigikiwe.”
Abanyarwanda baba mu Budage bagaragaje ko iki gihugu gifite amateka mu kurwanya ivanguraruhu, ivangura rishingiye ku gihugu n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko, basaba ko, nk’uko bwabikoze i Burayi, bukwiye kubikora no kuri Afurika.
Batangaje ko bashyigikiye ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hari ibishobora kuruhungabanyiriza umutekano, basaba u Budage gutanga umusanzu wubaka kandi utabogamye, hagamijwe kugarura amahoro mu karere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!