Muri raporo ngarukamwaka y’ibarurishamibare yaherekeje umwaka wa 2024, RBC igaragaza ko abitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butandukanye bakomeje kwiyongera uko ibihe biha ibindi.
Mu mwaka wa 2023, abantu 1.961.388 bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro, barimo 685.916 biyongreyeho muri uwo mwaka wonyine. Uburyo bwakoreshejwe cyane ni ubw’agapira kuko abagakoresha bageze ku 816.444 barimo 226.002 bashya.
Ku bagabo bifungishije burundu, bigaragara ko mu mwaka wa 2023 biyongereyeho 178. Icyakoze, ubu ni bwo buryo bwo kuboneza urubyaro bwagize ubwitabire buke ugereranyije n’ubundi.
Umuyobozi ushinzwe kuboneza urubyaro muri RBC, Serucaca Joël, asobanura ko ubwitabire buke bwo kwifungisha burundu buterwa n’imyumvire y’abatekereza ko bugabanya ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “Ubu buryo bukorwa hafungwa imiyoborantanga ariko ntibikuraho ko umugabo akorana n’umugore we igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, bikagenda neza.”
“Ntabwo tubaga, icyo dukora dukata akantu gato, tugaca umuyoborantanga kandi ako kanya iyo bamaze kubikora umugabo afata inzira agataha iwe, ariko tumugira inama byibuze yo kubikora hashize iminsi irindwi.”
Iyi raporo igaragaza ko mu 2019, abagabo bari barifungishije bageze ku 3.506, bagera ku 3.650 ku 2020, bagera ku 3.817 mu 2021, naho mu 2022 bagera ku 4.229.
Abakoresheje ibinini byo kuboneza urubyaro mu 2023 bageze ku 338.113, abakoresheje udukingirizo bagera ku 45.970, abakoresheje uburyo bwa gakondo bagera ku 25.457.
Mu 2023, ababoneje urubyaro bifashishije urushinge (Injectable Depo-Provera) bageze ku 652.083, barimo 219.517 bashya batangiye gukoresha ubu buryo muri uwo mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!