00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 17 bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda 17 barimo ab’igitsina gore batatu n’ab’igitsina gabo 14 bari bamaze igihe bafungiwe mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko bagejejwe mu Rwanda.

Aba banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021 ahagana saa sita z’amanywa bazanwa mu modoka ya Coaster yari iherekejwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka bo muri iki gihugu cy’igituranyi.

Bacyambutswa umupaka babanje gukaraba intoki, bapimwa umuriro ubundi babanza kujyanwa gusuzumwa niba nta we urwaye icyorezo cya Coronavirus kugira ngo ahite ahabwa ubufashwa bw’ibanze.

U Rwanda rwaherukaga kwakira abandi banyarwanda icyenda bari biganjemo abari abayobozi ba ADEPR muri Uganda tariki ya 3 Mata 2021.

Abenshi mu bazanywe icyo gihe bari bafungiwe i Mbuya ndetse no mu yandi mabohero y’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri iki gihugu (CMI) dore ko ari narwo rukunze kugira uruhare runini mu gushimuta aba banyarwanda rufatanyije na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka ntacyo biratanga.

Ubwo aba banyarwanda bari bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ugabanya u Rwanda na Uganda
Aba banyarwanda bari bamaze igihe bakorerwa iyicarubozi mu mabohero yo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .