Abanyarwanda 15 mu bagiye guhembwa nk’abafashije ibihugu byabo mu iterambere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kanama 2019 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Abantu 60 barimo Abanyarwanda 15 bagiye guhabwa ibihembo by’ishimwe kubera uruhare bagaragaje mu iterambere ry’ibihugu byabo.

Ibi birori biteganyijwe ku wa 30 Kanama kugeza ku wa 2 Nzeri 2019 bizabera muri Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Abazahembwa bashyizwe mu byiciro bine birimo icy’abameya beza muri Afurika, igihembo Nyafurika ku ndashyikirwa, igihembo cyitiriwe Apollinaire Compaoré kuri ba rwiyemezamirimo bato n’igihembo nyamukuru.

Umuyobozi w’Ihuriro ritegura iki gikorwa, Koffi Kouadio, yavuze ko hateganyijwe umugoroba wo gusangira no gukora ingendo zo gusura u Rwanda.

Ati “Abameya, abaminisitiri na ba rwiyemezamirimo batandukanye bazaba baturutse mu bihugu bya Afurika bazakora igikorwa cyo gusura ibice by’igihugu cy’u Rwanda ndetse habeho n’umugoroba wo gusangira.”

Iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya mbere mu 2007, cyabereye i Lomé muri Togo. Ibindi bikorwa byakurikiyeho byabereye mu mijyi ya Libreville, Ouagadougou, Abidjan, Yamoussoukro, Paris, Conakry mu gihe igiheruka cyabereye Casablanca muri Maroc.

Koffi Kouadio yakomeje avuga ko impamvu bahisemo u Rwanda ari ukubera ibikorwa by’indashyikirwa igihugu kimaze kugeraho gifashijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ati “Kuri iyi nshuro twahisemo ko iki gikorwa kibera mu Rwanda kubera ibikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Paul Kagame bigaragaza iterambere ry’igihugu bituma gihora ku isonga. U Rwanda uyu munsi ni igihugu cy’intangarugero mu iterambere n’icyizere cy’ejo hazaza ku mugabane wose wa Afurika.”

Ibihembo bya Prix Africain de Développement [PADEV] byatangiye gutangwa mu 2006 i Abidjan muri Côte d’Ivoire, bigizwemo uruhare n’imiryango y’abasivile bo mu bihugu 12 bya Afurika.

Bifite intego yo kuzamura abahanga udushya no kwereka Abanyafurika bose ko bashobora gutanga umusanzu mu guteza imbere umugabane wabo n’ibihugu bakomokamo.

Ibihembo bya Prix Africain de Développement [PADEV] byatangiye gutangwa mu 2006 i Abidjan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza