Uyu Mufaransa yahuye n’ubuyobozi bw’igihugu, abanyapolitiki, inzego z’umutekano n’abandi bashobora gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Yageze i Kinshasa hashize umunsi umwe intumwa za guverinoma ya RDC zihuriye n’iz’u Rwanda mu biganiro by’amahoro bibera i Luanda muri Angola, byiga ku buryo bwo gukemura ibibangamiye umutekano, cyane cyane intambara yatangiye mu mpera za 2021.
Lacroix yamenyesheje Leta ya RDC iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi ko Loni ishyigikiye ibiganiro bya Luanda, kugeza igihe hazabonekera igisubizo kirambye ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Tariki ya 17 Nzeri yatangaje ati “Nagiranye ibiganiro byubaka na Perezida Felix Tshisekedi ku hazaza ha MONUSCO, n’intambwe zikurikira mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibiganiro biyoborwa na Angola. Nanagaragaje ko Loni ishyigikiye ibikorwa by’akarere biganisha ku mahoro.”
Leta ya RDC ku ruhande rumwe igaragaza ko yemera ibiganiro bya Luanda, ikanohereza muri Angola abayihagararira. Ariko ku rundi ruhande, igisirikare cyayo gisohora amatangazo giteguza ko cyiteguye gusubukura intambara, kigakura umutwe wa M23 mu bice ugenzura.
Mu itangazo rya tariki ya 17 Nzeri, igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC cyagize kiti “Ntabwo tuzatuza kugeza ubwo tuzaba twabohoye buri santimetero yafashwe n’inyeshyamba, tunagarure umutekano wose w’abaturage.”
Lacroix mu cyeragati
Mu gihe Leta ya RDC ihitamo ibiganiro bya Luanda n’intambara icya rimwe, abanyapolitiki bavuga rikumvikana muri iki gihugu bo bagaragaza ibindi bitekerezo.
Umunyapolitiki Martin Fayulu uba mu ihuriro LAMUKA ry’imitwe ya politi itavuga rumwe n’ubutegetsi, ubwo we na bagenzi be bahuraga na Lacroix tariki ya 18 Nzeri, yagaragaje ko ibiganiro byo ku rwego rw’akarere atari ngombwa, asobanura ko hakenewe ibibera muri RDC gusa.
Fayulu yagize ati “Mureke dushyire imbere ibiganiro bya Kinshasa, tuzane abafatanyabikorwa bacu bo mu madini (CENCO na ECC). Ubumwe ni zo mbaraga zonyine zadufasha gutsinda ibi bibazo.”
Ibiganiro bya Kinshasa uyu munyapolitiki avuga ni ibihuza Leta ya RDC n’imitwe itavuga rumwe na yo, hagamijwe gushakira hamwe icyakorwa kugira ngo batsinze M23 afata nk’umwanzi w’igihugu cyabo.
Fayulu yavuze aya magambo, ariko ihuriro ry’imitwe ya politiki ishyigikiye Joseph Kabila wayoboye RDC, FCC, ryo ryagaragaje ko ibiganiro n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ntacyo byatanga, rishingiye ku kuba atarigeze yubahiriza imyanzuro y’ibiganiro byose yitabiriye.
Mu myanzuro Perezida Tshisekedi atubahirije nk’uko FCC yabisobanuye, harimo iyafatiwe i Nairobi n’iya Luanda igamije guhagarika intambara zo mu burasirazuba bwa RDC n’iya Geneva igamije gucyura impunzi z’Abanye-Congo.
Ibitekerezo by’abanyapolitiki bihabanye ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC bituma kumenya amahitamo rusange y’Abanye-Congo bigorana, bikaba ikimenyetso cyerekena ko bacitsemo ibice hashingiwe ku wo buri ruhande rushyigikiye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!