Izi nkuru z’abanyamakuru 50 bibumbiye mu ihuriro ‘Forbidden Stories’ zatangiye gusohoka ku binyamakuru mpuzamahanga 17 kuva mu cyumweru gishize. Ibirego bigaragaramo birimo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Umunyamakuru Colette Braeckman umaze imyaka myinshi akurikirana inkuru zo mu karere k’ibiyaga bigari ni umwe mu batanze umusanzu muri uyu mushinga bivugwa ko watangiye mu Ugushyingo 2022, kuko inkuru yakoze kuri Perezida Paul Kagame yasohotse kuri Le Soir, mu cyiciro cya ‘Rwanda Classified’.
Mu nkuru yasohotse ku kinyamakuru Afrikarabia kuri uyu wa 7 Kamena, Braeckman yabwiye Jean-François Dupaquier ko atigeze amenyeshwa ko inkuru ye izashyirwa muri iki gikorwa ahamya ko kigamije gusebya Perezida Kagame, Umukuru w’Igihugu ushimirwa n’amahanga ku iterambere yagejeje ku Rwanda.
Braeckman yasobanuye ko ishami rishinzwe inkuru zicukumbuye rya Le Soir ryamusabye gukora inkuru kuri Perezida Kagame, atekereza ko izashyirwa mu mwanya usanzwe, ariko tariki ya 1 n’iya 2 Kamena atungurwa no kubona ishyirwa mu mwanya wahariwe iki gikorwa.
Yagize ati “Ukuri ni uko ntigeze nsabwa kugira uruhare mu gikorwa cya Rwanda Classified. Ishami rishinzwe inkuru zicukumbuye rya Le Soir ryansabye inkuru kuri Kagame. Natekerezaga ko ari inkuru isanzwe. Nta wigeze ambwira kuri Rwanda Classified mbere y’uko itangazwa. Naje gusanga yarashyizwe ku rupapuro rwa kane n’urwa gatanu, mu mwanya wihariye kuri nimero yasohotse tariki ya 1 n’iya 2 Kamena.”
Uyu Mubiligikazi yakomeje ati “Nabonye inkuru yarashyizwe mu mwanya utukura wa Rwanda Classified. Ubu buryo bw’imikorere bwarantunguye cyane. Gushyira inkuru yanjye mu bucukumbuzi bwibasira Kagame byahinduye igisobanuro cyayo, buyigiraho ingaruka ntatekerezaga.”
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 7 Kamena, umwanditsi mukuru wa Le Soir, Christophe Berti, yatangaje ko ibyo Braeckman yatangarije kuri Afrikarabia bidakwiye kuko ngo “Colette Braeckman kuva muri Mata yamenyeshejwe ko hari gukorwa ubu bucukumbuzi buhuzwa na Forbidden Stories, umufatanyabikorwa wa Le Soir.”
Christophe yasobanuye ko Braeckman yitabiriye ibiganiro by’imbere byateguraga izi nkuru, agirana ikiganiro na radiyo-televiziyo RTBF muri ‘porogaramu y’ubucumbuzi’ yahariwe Rwanda Classified. Ati “Yanitabiriye inama yasobanurirwagamo ko inkuru z’iyi porogaramu zuzuye.”
Braeckman yatangaje ko inkuru za ‘Rwanda Classified’ zitakoranywe ubunyamwuga, kuko zifashishije abantu batizewe barimo abazwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’umwe ukekwaho kuyigiramo uruhare, yongeraho ko mu banyamakuru 50 bose, nta n’umwe wagiye mu Rwanda ngo ahashake amakuru y’impamo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!