Abanyamakuru bahize abandi mu byiciro bitandukanye bagiye guhabwa ibihembo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Mata 2021 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka , Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bategura ibihembo byiswe ‘Development Journalism Awards’ bihabwa abanyamakuru bahize abandi mu kugaragaza ubunyamwuga no gukora neza mu ngeri zitandukanye.

Ni ibihembo bikunze gutangwa ku Munsi Nyafurika w’Itangazamakuru gusa umwaka ushize ntabwo byabashije gutangwa ku mpamvu z’icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu bizatangwa ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’Itangazamakuru, wizihizwa ku wa 3 Gicurasi buri mwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, Habumuremyi Emmanuel yabwiye IGIHE ko ibi bihembo byagombaga kuba byaratanzwe umwaka ushize ntibyatangwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe bigenda, ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani bizatangwa mu byiciro bigera kuri 21, aho umunyamakuru yemerewe gusa gutanga inkuru mu cyiciro kimwe.

Habumuremyi ati “Hari impinduka bazabona zabayeho, aho umuntu yashoboraga kohereza inkuru zose ashaka cyangwa se gupiganwa mu byiciro bitandukanye ariko uyu mwaka wo buri muntu azajya ahatana ku cyiciro kimwe gusa.”

Mu bihembo bizatangwa harimo iby’abanyamakuru bataye kandi bakanatangaza inkuru zicukumbuye, abakoze inkuru z’ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, uburinganire n’ibindi.

Ubuyobozi bwa ARJ buvuga ko muri uyu mwaka kandi hazagaragaramo izindi mpinduka zaba izijyanye n’ibihembo ndetse n’abafatanyabikorwa.

Kohereza inkuru n’ibindi bijyanye n’ibihembo, kanda aha

Inkuru bijyanye:IGIHE yahembwe nk’igitangazamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ku nshuro ya Kane yikurikiranya (Video)

Abanyamakuru bahembwe mu bihembo biheruka gutangwa mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .