00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bagaragaje ubushobozi buke nk’inzitizi mu gukora inkuru zicukumbuye

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 30 November 2024 saa 02:41
Yasuwe :

Abanyamakuru batangaje ko gukora inkuru zicukumbuye harimo imbogamizi nyinshi zirimo ubushobozi ndetse n’ubumenyi budahagije, bagaragaza ko bifuza abaterankunga bashyigikira akazi kabo.

Iki kibazo bakigaragaje tariki ya 28 Ugushyingo 2024, ubwo barangizaga amahugurwa yateguwe n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, LAF, ku bufatanye na Thosmon Foundation, ARJ na ARFEM ku nkunga y’ibiro by’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, FCDO.

Aya mahugurwa yibandaga ku gukora inkuru zicukumbuye yahawe abanyamakuru 14 mu gihe kingana n’amezi abiri. Batanu bitwaye neza kurusha abandi muri aya mahugurwa bahawe inkunga ya 2.250.000 Frw buri umwe, mu basigaye buri wese ahabwa ibihumbi 940 Frw azamufasha gukora izi nkuru.

Kamuzinzi Simon, umunyamakuru wa Kigali Today uri mu barangije aya mahugurwa, yavuze ko gutangaza amakuru acukumbuye harimo imbogamizi zitandukanye ariko ko hari umusaruro biteze mu mahugurwa bahawe.

Yagize ati “Itangazamakuru ricukumbura ririmo imbogamizi zitandukanye ndetse n’ibyago byinshi. Bimwe mu byo twize mu mahugurwa ni uko twabinyuramo, twumvisha abatanga amakuru ko dushaka kugaragaza ukuri. Imbogamizi usanga dufite ahanini ni ubushobozi, kuko mu gucukumbura inkuru hari byinshi ukenera ukabiburira ubushobozi."

Yakomeje avuga ko itangazamakuru ricukumbura rikenewe kuko hari amakuru menshi atangazwa kandi atariyo, bikaba ngombwa ko umunyamakuru ashakisha ukuri kugira ngo akugaragaze.

Mukazayire Immaculée, umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe, yashimangiye ko ubushobozi ndetse n’ubumenyi budahagije biri mu mbogamizi zo gucukumbura inkuru.

Ati “Mu bituma tudakora inkuru zicukumbuye ni uko nta bumenyi buhagije dufite ku buryo zikorwa, ikindi ni ubushobozi kuko izo nkuru zirahenda. Ibyo biduca intege, tukumva ko ari ibintu bigoye cyane, tugahitamo kubireka.”

Mukazayire yakomeje agira ati “Ubu hari inkuru nyinshi dufite kandi nziza zanonosowe tugiye gukora mu bushobozi twahawe, ariko kugira ngo hazakorwe n’izindi nyinshi, dukeneye abaterankunga.”

Uyu munyamakuru yagaragaje ko inkuru zicukumbuye ari zo zifasha abantu kugera ku iterambere rirambye, cyane ko zigaragaza ibibazo bituma badatanga umusanzu ufatika kugira ngo barigereho.

Mukazayire yagaragaje ko abanyamakuru bifuza abafatanyabikorwa benshi, babafasha mu kubaha ubumenyi bukenewe mu gukora inkuru zicukumbuye n’inkunga y’amafaranga.

Yagize ati “Abakora itangazamakuru ricukumbuye baracyari bake kuko kurikora bisaba ubumenyi bwihariye ndetse n’ubushobozi. Hakenewe abafatanyabikorwa benshi badufasha kuzamura uru rwego.”

Umuyobozi wa LAF, Kananga Andrew, yavuze ko hari icyuho mu gukora inkuru zicukumbuye zikoranye ubuhanga, asobanura ko ari yo mpamvu bahisemo guhugura abanyamakuru hagamijwe kububakira ubushobozi.

Ati “Inkuru igera kuri benshi, iyo isohotse idakoranye ubuhanga hari igihe iza igateza ibibazo, aho kubikemura. Hari igihe ubona inkuru ariko ugasanga nta kuri kurimo, ni yo mpamvu twateguye amahugurwa kugira ngo abanyamakuru bongererwe ubumenyi bw’uko batangaza inkuru icukumbuye kandi y’ukuri.”

Kananga yatangaje ko nyuma y’aho abanyamakuru bahuguwe, bakanahabwa inkunga, LAF izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bateze imbere itangazamakuru ricukumbuye.

Mu banyamakuru batanu bitwaye neza muri aya mahugurwa, buri wese yahawe icyemezo na miliyoni 2 Frw
Kananga Andrew yijeje abanyamakuru ko LAF izakomeza kubaha ubushobozi bujyanye no gukora inkuru zicukumbuye
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu rwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB), Rushingabigwi Jean Bosco, ni umwe mu bahuguye aba banyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .