00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu isanamitima no gusobanurira abato amateka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 April 2025 saa 09:37
Yasuwe :

Umuryango wa Gikristu ukora ibikorwa by’Isanamitima binyuze mu mahugurwa n’inyigisho, Rabagirana Ministries, wasabye abanyamadini n’amatorero kugira uruhare mu bikorwa by’isanamitima, komora ibikomere ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufasha urubyiruko kurushaho kumenya ukuri ku mateka y’igihugu.

Ubusanzwe ibikorwa by’isanamitima bikorerwa mu matorero, mu magororero, mu mashuri abanza, ayisumbuye n’amashuri makuru, mu miryango n’ahandi hatandukanye.

Umuhuzabikorwa muri Rabagirana Ministries, Mukunzi Louange, yagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku kuba ababyeyi bagitinya kuganiriza abana babo amateka.

Ati “Imwe mu mbogamizi zihari ni uko ababyeyi benshi bagitinya kuganiriza abana amateka. Ni ikibazo nk’u Rwanda duhuriyeho ariko turashishikariza ababyeyi ngo bakire, baganirize abana babo ukuri. Urubyiruko rwinshi ruri gukurana amateka agoretse bitewe n’uko ababyeyi babo batarakira.”

Kuri ubu haracyari ibimenyetso byerekana ko ibikomere, amacakubiri n’ ingengabitekerezo ya Jenoside byageze no mu rubyiruko ari na yo mpamvu bikwiye ko bahabwa uwo mwihariko.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abo babyeyi, benshi na bo batarakira ibikomere bikaba impamvu yo kutagira icyo babwira abana babo.

Yasabye amatorero agikora kuzirikana inshingano yo gusana imitima n’ubujyanama muri ibi bihe byo Kwibuka.

Ku bakiri bato nabo basabwe kugaragaza ukuri, kwirinda uburyarya no gushishoza birinda kuyobywa n’abagoreka amateka y’u Rwanda.

Pasiteri Eugene Munyampama yemeje ko nubwo imyaka ishize ari 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, usanga hari ababyeyi bakigorwa no gusobanurira abato ayo mateka banyuzemo.

Ati “Ni byiza ko nkatwe nk’ababyeyi dukwiriye kuba dufite ubutumwa bwa nyabwo dukwiriye guha abo twabyaye n’urundi rubyiruko. Kubera ko ku bijyanye n’aya mateka yacu usanga kenshi kubera ibikomere abantu bafite mu mitima babura aho babihera, babura uburyo basobanurira abana mu gihe bababajije. Hari ubwo usanga ababyeyi batinya kuvuga aya mateka ariko ni byiza ko dukwiye gusobanura mu buryo bwa nyabwo kugira ngo abana babashe kumenya amateka yacu mu buryo bwuzuye.”

Yabasabye ko bagira uruhare mu kubasobanurira mu buryo bwuzuye amateka y’u Rwanda kugira ngo nabo bamenye ukuri, be kugwa mu mutego w’abashobora kubashuka bashingiye ku kuba rutazi ukuri ku mateka y’igihugu.

Urubyiruko narwo rugaragaza ko kumenya amateka y’ukuri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi birufasha kumenya uko rwitwara mu guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abashaka kugoreka ayo mateka nkana.

Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Uwayo Rwema Emmanuel, yavuze ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu gukumira amacakubiri no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Urubyiruko ni twe dufite uruhare rw’uko amateka yacu akwiriye kutubera ikimenyetso cy’uko ibyabaye bitazongera. Tureke kuba ntibindeba, niba habaye gahunda za Leta twumve ko tugomba kujyanamo n’abayobozi kandi n’ababyeyi bakatubwira amateka ya nyayo. Abatagaragaza amateka ya nyayo ni bo batuma hakomeza kubaho urujijo.”

Rabagirana Ministries yahise itangiza ubukangurambaga bwiswe “Mpore Campaign” izamara icyumweru, guhera tariki 7 kugeza kuya 13 Mata 2025, aho abafashamyumvire bazaba ku Musozi w’Ubumwe (Rusheshe, Mbabe na Ayabaraya) bakakira abantu bose bifuza gusangiza abandi ibikomere no gusabana n’abandi mu rwego rwo gukira.

Umuhuzabikorwa muri Rabagirana Ministries, Mukunzi Louange, yagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku kuba ababyeyi bagitinya kuganiriza abana babo amateka
Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu isanamitima no gusobanurira abato amateka
Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu isanamitima no gusobanurira abato amateka
Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Uwayo Rwema Emmanuel, yavuze ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu gukumira amacakubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .