Abanyamadini basabwe ko kurwanya Coronavirus biva mu magambo bikajya mu bikorwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2020 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda, Rwanda Religious Leaders Initiative, Bishop Gashagaza Déo yasabye abanyamadini kuva mu magambo bakajya mu bikorwa bigamije gufasha igihugu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonekaga mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 2780 bayanduye mu bipimo 357 083 bimaze gufatwa. Muri bo 1712 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 1057 bakirwaye. Abantu 11 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ubwo icyorezo cyadukaga mu Rwanda, insengero zahise zifungwa mu rwego rwo kwirinda ariko abanyamadini batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa binyuze mu buryo butandukanye burimo ikoranabuhanga n’ibindi.

Bishop Gashagaza Déo yavuze ko abanyamadini bakwiriye gufasha igihugu mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus, bikava mu magambo gusa bikajya mu bikorwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu karere ka Musanze, aho imiryango 162 itishoboye yahawe ibikoresho by’isuku n’umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative hagamijwe kubafasha gukomeza kwirinda Coronavirus.

Gashagaza Déo yavuze ko abanyamadini badakwiriye kwamagana coronavirus mu magambo gusa, ahubwo bakwiriye no kugira icyo bakora bagafasha abatishoboye bafite imbogamizi zo kubona uburyo bwo kwirinda.

Yagize ati “Murabizi ko Coronavirus ari icyorezo gikomereye isi kidasize n’u Rwanda, kiriho kirasubiza abantu hasi cyahura n’abantu bari bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ugasanga biragoye kugura udupfukamunwa cyangwa ibikoresho by’isuku bikaba ikibazo.”

“Turakangurira abanyamadini kumva uruhare rwabo mu gukomeza kurwana ndetse banikingira icyorezo. Ntabwo bihagije kubivuga gusa mu nsengero utagira icyo ukora. Niyo mpamvu twaje ngo dutangirire muri Musanze ariko bizakorwa mu tundi turere.”

Bishop Gashagaza yavuze ko biteguye gufasha imiryango itishoboye igera ku 1300 mu turere umunani two mu Rwanda.

Kabibi Vestine, umuturage wo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze wahawe ibikoresho by’isuku birimo amasabune n’udupfukamunwa, yavuze ko abatishoboye muri ibi bihe bari kugorwa no kwirinda coronavirus kubera kubura amikoro yo kugura ibikoresho by’isuku.

Yavuze ko hakenewe ubufasha by’umwihariko abanyamadini bagakomeza kuba hafi y’abayoboke babo.

Ati “Nkanjye nta dupfukamunwa nari mfite, amasabune nayo yari yararangiye kubera amikoro make. Mu mu muryango twari dufite agapfukamunwa kamwe.”

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Bishop Rucyahana John ubwo yaherezaga umwe mu baturage ibikoresho by'isuku birimo amasabune
Abaturage batishoboye bagaragaje ko bagorwa no kubona ibikoresho by'isuku bibafasha gukomeza kwirinda coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .