Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda, Samuel Rugambage, yagaragaje ko ukurikije ubushobozi n’imbaraga z’abanyamadini n’amatorero, hakiri icyuho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati “Icyuho kirimo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni nayo mpamvu twaje ngo tugerageze gushimangira ingamba zafashwe na Leta yacu n’abanyamadini n’amatorero ngo turusheho kunoza no kongera imbaraga mu kurwanya iki cyorezo.”
Yakomeje ati “Njyewe ndabyita icyorezo kuko ihohoterwa rishingiye ku gitsina riragenda ryiyongera. Turagira ngo twese dushyire imbaraga hamwe, abo dushaka gufasha ni Abanyarwanda kandi tubereke icyo Bibiliya ibivugaho, icyo amategeko abivugaho kandi nitubihuriza hamwe, turasenyera umugozi umwe kugira ngo turandure icyorezo cy’ihohoterwa.”
Rugambage yagaragaje ko abanyamadini bakwiye gutegura amahugurwa n’inyigisho zigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugaragaza ububi bwabyo ndetse n’uburyo ryarwanywa.
Yashimangiye ko hashyirwaho umwanya wihariye w’amahugurwa mu matorero cyangwa no mu gihe bigisha Ijambo ry’Imana bakaba batanga ubutumwa bujyanye naryo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abajyanama ku ihungabana ARCT Ruhuka, Abatoni Jane Gatete, yagaragaje ko abanyamadini bafite uruhare rukomeye bakwiye kugira mu kurwanya no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati “Mu Rwanda abantu b’abakirisitu cyangwa abemera Imana ni bo benshi cyane. Abantu benshi turasenga mu byiciro bitandukanye kandi kuba tujya mu nsengero kandi tugahuriramo turi benshi, ni ahantu heza ho gutangira ubutumwa kugira ngo bugere kuri benshi bashoboka.”
Yavuze ko nk’uko gusenga bituma umuntu ahinduka mu mico no mu migenzereze ye, kwigisha ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byarigabanya.
Ati “Bafite ubwo bushobozi kuko amadini yigisha Ijambo ry’imana, ubwo rero abashobora guhinduka byagabanya ikibazo cy’ihohoterwa biturutse mu butumwa batanze.”
Ntagara Innocent yavuze ko ubumenyi ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwita ku bahohotewe bwari bukenewe cyane ku banyamadini n’amatorero. Yavuze ko bagiye gutanga umusanzu mu kubaka Umuryango Nyarwanda uzira ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’umwaka wa 2023/2024 yagaragaje ko inkiko z’u Rwanda mu manza zirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zaburanishije dosiye 4,842.
Inkiko zo mu Rwanda kandi zigaragaza ko zaburanishije imanza zo gusambanya umwana zingana na 5,675.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!