Guhera ku wa Mbere, taiki ya 16 Ukuboza 2024, abagenzi batega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali mu byerekezo (lignes) 24, bongewe mu buryo bushya bwo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo umugenzi yakoze.
Ubu buryo buzwi nka ‘Distance Based Fare System’ butuma umugenzi akoza ikarita ku mashini igakuraho amafaranga acyinjira, yagera aho aviramo akongera gukozaho, ubundi agacibwa amafaranga y’urugendo yagenze gusa aho kuba ay’urugendo rwose nk’uko byakorwaga.
Ku ikubitiro iyi gahunda yatangirijwe ku mihanda Nyabugogo – Kabuga na Downtown – Kabuga.
Kuri ubu, ubwo buryo bwagejejwe no mu zindi modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu byerekezo 24.
Ibyo byerekezo bishya ni Remera-Ndera, Downtown-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kabeza-Rubirizi, Kimironko-Downtown, Nyanza-Downtown (unyuze mu Gatenga), Kimironko-Nyabugogo, Nyanza-Nyabugogo (unyuze mu Gatenga), Nyabugogo-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kacyiru, Downtown-Saint Joseph, Nyabugogo-Saint Joseph.
Hari kandi Downtown-Bwerankori, Nyabugogo-Bwerankori, Remera-Busanza (Rubirizi), Remera-Busanza (unyuze Nyarugunga), Remera-Bwerankori, Kimironko-Bwerankori, Kimironko-Musave, Kimironko-Masizi-Birembo, Kimironko-Kinyinya, Kimironko-Batsinda, Nyanza-Gahanga, Nyanza-Kimironko na Remera-Nyanza.
Abagenzi baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko bishimiye kuba ubu buryo bwatangijwe, bemeza ko bugiye kubafasha no kunoza ubwikorezi rusange nk’uko Placide Bigaruka Sankara yabigarutseho.
Ati “Twabifashe nk’ibintu byiza cyane kuko bitandukanye n’uko twari dusanzwe tubikora aho umuntu yishyuraga amafaranga y’urugendo rwose nyamara ugasanga umuntu agarukiye mu nzira. Twabikunze kuko nibura umuntu azajya yishyura ahangana n’aho umuntu yagenze.”
Hategikimana Japhet yemeza ko kuba abagenzi bazajya bishyura bijyanye n’urugendo bagenzi bizabafasha mu kwizigamira by’umwihariko ku bantu bakora ingendo nyinshi.
Ati “Bizafasha mu bwizigame ku bantu basanzwe bakora ingendo kuko ayo umuntu yatangaga kandi atari buyagendere yose, ashobora kumufasha kuba yakoreshwa no mu bindi cyangwa kuzayategesha ubutaha.”
Abizerimana Scolastique yavuze ko ubwo buryo bugiye kubafasha guhendukirwa n’ingendo muri Kigali by’umwihariko ku bakora ingendo ngufi.
Ati “Ubu buryo bushya buzadufasha guhendukirwa n’ingendo cyane cyane ku bantu batega ariko bari bugarukire mu nzira. Biragoye kuba umuntu yishyuraga amafaranga angana n’uwarangije urugendo rwose.”
Bazubagira Pascaline ati “Abagenzi twabyishimiye kuko wasanganga wishyuye amafaranga yose ahwanyije n’uwavuye muri gare ariko ubu uzajya wishyura ahwanye n’ibilometero wagenze. Ni serivisi twishimiye ko bizadufasha kugabanyuka kw’amafaranga twakoreshaga.”
Abashoferi bifuza ko abagenzi bose batunga amakarita y’urugendo
Ubusanzwe mu Rwanda hakoreshwaga uburyo buzwi nka Single Fare, aho umuntu akozaho ikarita rimwe gusa akishyura amafaranga y’urugendo rwose.
Sindayigaya Jean Baptiste ukora muri Royal Express yavuze ko ubwo buryo bushya buzafasha abagenzi, ariko asaba ko buri wese yatunga ikarita ye y’urugendo kugira ngo bimufashe.
Ati “Ubu buryo ni bwiza ku mugenzi ariko icyo twabashishikariza ni uko buri wese yagira ikarita y’urugendo ye. Kuko aho ashatse kuviramo bitewe n’ibilometero agenze niyo mafaranga agenda kandi bisaba ko yongera gukozaho ikarita ye.”
Yavuze ko kandi bizafasha no kuba abagenzi batindaga mu byapa n’abo bagiye kubona amahirwe yo kutabitindaho kandi n’igiciro kikaba cyagabanyutse.
Yemeje ko nta mbogamizi barahura nazo mu gukoresha ubwo buryo cyane ko ari umunsi wa mbere batangiye kubukoresha ariko ko abagenzi babwishimiye cyane.
Yashimangiye ko bitewe n’uko Leta ijya gushyiraho ikintu yitaye ku nyungu z’umuturage hitezwe umusaruro mwiza mu ikoreshwa ry’ubwo buryo bushya bwo kwishyurana.
Mugenzi we wo muri Yahoo Car Express Ltd, Mazimpaka Deo yavuze ko ubwo buryo bufasha umuntu ushobora kuviramo kutishyura ikiguzi gihwanye n’urugendo rwose ari intambwe nziza.
Yagaragaje ko bisaba kuba maso ku batwara ibinyabiziga kuko hari ubwo abagenzi bashobora kugira amanyanga mu gihe batizanya amakarita nk’uko byari bisanzwe mbere.
Umukorerabushake w’Umujyi wa Kigali muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro, Uwineza Ritha, yagaragaje ko bari gufasha abagenzi babasobanurira ibijyanye n’ubwo buryo bushya n’inyungu kuri bo.
Ati “Turi gufasha abagenzi tubasobanurira, tukabafasha kumva inyungu zirimo. Tukabereka ko abagarukira mu nzira bagarurirwa amafaranga kugira ngo be guhomba bakagendera kuri menshi kandi yari kugendera ku giciro gito.”
Yagaragaje kandi ko bari gusaba abagenzi bose kuba bafite ikarita y’urugendo kugira ngo biborohereze mu rugendo.
Nubwo bimeze bityo ariko hari abagaragaza ko igiciro cy’urugendo rwose cyazamutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.
Urugendo ruto Mu Mujyi wa Kigali ni 182 Frw, ni ukuvuga intera yose iri mu kilometero cya mbere n’icya kabiri, mu gihe urugendo rurerure ruzajya rwishyurwa 855 Frw mu kilometero cya 25.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!