MINEMA yasobanuye ko ibi biza ari imyuzure, inkangu ndetse n’inkuba byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu muri iyi minsi.
Iyi mvura yangije inzu z’abaturage, ibyumba by’amashuri, imyaka ndetse n’imihanda, mu karere ka Gakenke, Gisagara, Kamonyi, Gasabo, Rutsiro, Ngororero, Rusizi na Gatsibo.
Mu gihe mu byumweru biri hateganyijwe imbura nyinshi, nk’uko ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) kibigaragaza, Umunyamabanga wa Leta muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yasabye abaturage batuye mu manegeka kwimuka kugira ngo birinde ingaruka z’ibi biza.
Habinshuti yagize ati "Iyi mvura iri kugaragaza umwihariko w’inkuba, aho turi kubona abantu bagira icyo kibazo ndetse n’amatungo, ku buryo muri iyi minsi iri imbere, tunashingiye ku makuru ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyaduhaye, dusabwa kwitwararika no kongera gufata za ngamba dusanzwe dufata."
MINEMA iri gukorana by’umwihariko n’uturere 17 dukunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi kugira ngo bifatanye mu kurinda ubuzima bw’abaturage. Imiryango 1143 igomba kwimurwa bitewe n’uko ubutaka bw’aho ituye bushobora kuriduka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!