Abantu bamaze kwicwa na Coronavirus muri Amerika barenze ibihumbi 300

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Imibare itangwa na Kaminuza ya Johns Hopkins kuri uyu wa Mbere yerekanye ko umubare w’abamaze guhitanwa na Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika warenze ibihumbi 300.

Ni imibare ikomeje kwiyongera mu minsi mike ishize aho nibura ku munsi handura abantu ibihumbi 200, hagapfa abagera ku bihumbi bitatu.

Umubare w’abaturage Amerika imaze gupfusha bazize Coronavirus ugereranyije ungana n’abaturage batuye akarere kamwe mu Rwanda.

Uyu mubare wiyongereye bidasanzwe mu mezi arindwi ashize, dore ko ibihumbi ijana by’abahitanywe na Coronavirus byuzuye muri Gicurasi uyu mwaka.

Kuva umuntu wa mbere agaragaweho Coronavirus muri Amerika, abasaga miliyoni 16 bamaze kuyandura.

Imwe mu mpamvu zivugwa kuba zarateye icyo gihugu kuba icya mbere cyibasiwe ku Isi, harimo gusuzugura no kudaha agaciro ingamba zihamye zo kukirwanya aho inshuro nyinshi Perezida Donald Trump yakunze kuvuga ko ubukana iyo ndwara ifite bayikabiriza.

Kuri uyu wa Mbere muri icyo gihugu hatangiye gukingirwa abantu b’ibanze barimo abakora mu rwego rw’ubuzima, abashaje n’abafite ibibazo by’ubuzima, nyuma y’uko ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) cyemeje ikoreshwa ry’urukingo rwakozwe na Pfizer ifatanyije na BioNTech. Byitezwe ko hazakingirwa abantu basaga miliyoni 21 ku ikubitiro.

Abantu basaga ibihumbi 300 nibo bamaze gupfa bishwe na Coronavirus muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .