Abantu 44 bakize Coronavirus naho abayanduye bashya baba 13

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko abantu 13 aribo basanzwemo Coronavirus kuri iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020 mu bipimo 3279 byafashwe, mu gihe abayikize ari 44.

Ibyo byatumye umubare w’abamaze kwandura muri rusange uba 1105 barimo 576 bakize, 553 bakirwaye na batatu bapfuye.

Minisante yatangaje ko mu barwayi 13 bashya babonetse batanu ari abo mu Mujyi wa Kigali naho umunani ni abo mu Karere ka Rusizi.

Umubare w’ibipimo byose bimaze gufatwa mu Rwanda wageze ku 160 550. Minisiteri
y’Ubuzima yashyize imbaraga mu bikorwa byo gupima abantu mu buryo rusange mu rwego rwo kurushaho kumenya uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze.

Kuva kuwa Kane ushize, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangiye igikorwa cyo gupima icyorezo cya COVID-19 Abanyarwanda batandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali mu buryo bwa rusange ariko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nyakanga, haratangira gusuzumwa abaturutse mu ntara binjira muri Kigali.

RBC ivuga irateganya ko icyumweru gitaha kizasoza hamaze gufatwa ibipimo by’abantu 5000.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .